Imana isomye imirima yawe,
ihe ubutaka kurumbuka,
ikugwirize ingano na divayi.
Andi moko uzayategeke,
andi mahanga azagupfukamire.
Abavandimwe bawe uzabatware,
bene nyoko bazagupfukamire.
Abazakuvuma bazavumwe,
abazagusabira umugisha bazahabwe umugisha.”