Nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru, kandi nzabaha iki gihugu cyose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe. Nzaguha umugisha kubera ko so Aburahamu yanyumviye agakora ibyo nshaka, agakurikiza amabwiriza n'amateka n'amategeko namuhaye.”