Intangiriro 27
27
Yakobo ahabwa umugisha wari ugenewe Ezawu
1Izaki ageze mu za bukuru, arahuma. Umunsi umwe ahamagara Ezawu umuhungu we w'impfura ati: “Mwana wanjye!”
Ezawu aramusubiza ati: “Karame!”
2Izaki aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira. 3Fata umuheto wawe n'imyambi ujye mu ishyamba, maze umpigire umuhīgo. 4Hanyuma untekere inyama ziryoshye nk'uko nzikunda, uzinzanire nzirye mbone kuguha umugisha ntarapfa.”
5Igihe Izaki yavuganaga n'umuhungu we Ezawu, Rebeka yarumvaga. Ezawu ajya mu ishyamba guhīga, 6maze Rebeka abwira umuhungu we Yakobo ati: “Numvise so abwira Ezawu mukuru wawe ati: 7‘Jya guhīga maze untekere inyama ziryoshye ndye, nguhere umugisha imbere y'Uhoraho ntarapfa.’ ” 8Rebeka arakomeza ati: “None rero mwana wanjye, umva icyo nkubwira: 9jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene babiri b'imishishe, maze ntekere so inyama ziryoshye nk'uko azikunda. 10Hanyuma uze kuzimushyīra arye, maze aguhe umugisha atarapfa.”
11Yakobo asubiza nyina ati: “Mukuru wanjye Ezawu afite ubyoya bwinshi, naho jye nta bwo mfite. 12Data nankorakora arantahura, amenye ko namuriganyije. Bityo amvume aho kumpa umugisha.”
13Nyina aramubwira ati: “Mwana wanjye, uwo muvumo uzampame nakuvuma! None nyumvira gusa, unzanire abo bana b'ihene.”
14Yakobo agenza atyo, maze nyina ateka inyama ziryoshye nk'uko Izaki yazikundaga. 15Hanyuma Rebeka afata imyambaro myiza impfura ye Ezawu yari yaramubikije, ayambika Yakobo. 16Amwambika n'impu za za hene ku bikonjo no ku ijosi, ahatari ubwoya. 17Nuko amuha inyama ziryoshye n'umugati yari yateguye.
18Yakobo ajya aho se ari, aramuhamagara ati: “Data!”
Izaki aramusubiza ati: “Ndakwitaba mwana wanjye. Uri nde?”
19Yakobo aramusubiza ati: “Ndi Ezawu, impfura yawe. Nakoze ibyo wambwiye, none icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”
20Izaki aramubaza ati: “Ko utebutse mwana wanjye?”
Yakobo aramusubiza ati: “Uhoraho Imana yawe yamfashije.”
21Izaki abwira Yakobo ati: “Mwana wanjye, igira hino ngukoreho numve ko uri umwana wanjye Ezawu koko.” 22Aramwegera, Izaki aramukorakora aribaza ati: “Ko numva ijwi ari irya Yakobo, ariko ibikonjo bikaba ari ibya Ezawu?” 23Bimubera urujijo, kuko ibikonjo bya Yakobo byari biriho ubwoya nk'ibya Ezawu. Ataramuha umugisha 24aramubaza ati: “Ese koko uri umwana wanjye Ezawu?”
Yakobo aramusubiza ati: “Ndi we.”
25Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngaburira ndye maze nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa. 26Nuko Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, igira hino unsome.” 27Yakobo aramwegera aramusoma, Izaki yumva impumuro y'imyambaro ya Ezawu. Aha Yakobo umugisha agira ati:
“Mbega ukuntu umuhungu wanjye ahumura neza!
Ahumura nk'umurima Uhoraho yahaye kurumbuka.
28Imana isomye imirima yawe,
ihe ubutaka kurumbuka,
ikugwirize ingano na divayi.
29Andi moko uzayategeke,
andi mahanga azagupfukamire.
Abavandimwe bawe uzabatware,
bene nyoko bazagupfukamire.
Abazakuvuma bazavumwe,
abazagusabira umugisha bazahabwe umugisha.”
Ezawu atakambira se ngo amuhe umugisha
30Ubwo Yakobo yasohokaga amaze guhabwa umugisha na Izaki, ni bwo umuvandimwe we Ezawu yavuye guhīga. 31Ezawu na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, aramubwira ati: “Data, icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”
32Se aramubaza ati: “Uri nde?”
Aramusubiza ati: “Ndi impfura yawe Ezawu.”
33Izaki ahinda umushyitsi cyane, aramubaza ati: “Niba ari wowe se, ni nde wanzaniye umuhīgo mu mwanya ushize? Nariye ku byo yanzaniye byose, maze muha umugisha kandi nta cyabihindura.”
34Ezawu yumvise amagambo ya se, arashavura acura umuborogo, aramutakambira ati: “Data, nanjye mpa umugisha.”
35Izaki aramubwira ati: “Umuvandimwe wawe yanshyizeho uburiganya, muha umugisha wari ukugenewe.”
36Ezawu aravuga ati: “Ubu ni ubwa kabiri Yakobo#Yakobo: risobanurwa ngo “uriganya”. Reba Intang 25.26 (sob). andiganya! Yewe, ni koko izina ni ryo muntu! Yanjyaniye ubutware, none antwariye n'umugisha!” Yongera kubaza se ati: “Nta mugisha wansigiye?”
37Izaki aramusubiza ati: “Nta wo, mwana wanjye! Dore nahaye Yakobo kuzagutwara, n'abavandimwe be bose bazamuhakwaho. Namuhaye no kuzatungwa n'ingano na divayi.”
38Ezawu akomeza kwinginga se ati: “Mbese koko nta wundi mugisha ufite? Data, nanjye mpa umugisha!” Nuko Ezawu araturika ararira.
39Izaki aramubwira ati:
“Dore uzatura kure y'ubutaka burumbuka,
uzatura ahagwengeye nk'agasi.
40Uzabeshwaho n'inkota yawe,
uzaba n'umugaragu w'umuvandimwe wawe.
Ariko numugomera uzivana mu buja.”
Ezawu ashaka kwica Yakobo
41Nuko Ezawu arwara inzika umuvandimwe we Yakobo, amuziza ko se yamuhaye umugisha. Yaribwiye ati: “Data ari hafi gupfa, ibyo kumushyingura nibirangira nzahita nica Yakobo!”
42Rebeka amenye imigambi ya Ezawu umuhungu we w'impfura, ahamagara Yakobo aramubwira ati: “Dore umuvandimwe wawe Ezawu agiye kwihimura akwice. 43None mwana wanjye, umva icyo nkubwira: hungira kwa musaza wanjye Labani, utuye i Harani. 44Uzabe ugumyeyo kugeza igihe Ezawu azashirira uburakari 45akibagirwa ibyo wamugiriye, ni bwo nzagutumaho ugaruke. Sinifuza kubaburira icyarimwe#Sinifuza … icyarimwe: Rebeka yibwiraga ko Ezawu niyica Yakobo na we azicwa cyangwa agacibwa..”
Izaki yohereza Yakobo kwa Labani
46Rebeka abwira Izaki ati: “Iby'abakazana banjye b'Abahetikazi#abakazana … b'Abahetikazi: reba Intang 26.34-36. birandambiye! Yakobo na we aramutse ashatse umugeni muri iki gihugu, agahinda ntikambeshaho!”
હાલમાં પસંદ કરેલ:
Intangiriro 27: BIR
Highlight
શેર કરો
નકલ કરો
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fgu.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001