Yakobo ahigira Imana umuhigo ati: “Nubana nanjye kandi ukandindira muri uru rugendo, ukampa icyo ndya n'icyo nambara, nkagaruka kwa data amahoro, Uhoraho ni bwo uzaba uri Imana yanjye koko. Aha hantu nashinze ibuye hazaba inzu yawe, kandi mu byo uzampa byose sinzabura kuguha kimwe cya cumi.”