Yuda 1
1
Indamutso
1Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu: 2nimusenderezwe impuhwe, n’amahoro n’urukundo.
Abigishabinyoma
3Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe#1.3 abatagatifujwe: aha ngaha Yuda arabita «abatagatifujwe», kuko kimwe n’Abayishraheli ba kera (Zab 34,10), abakristu na bo Imana yabihitiyemo maze ibagira umuryango wayo mushya. Koko kandi batagatifujwe n’amaraso Kristu yabameneye ku musaraba, hamwe na Batisimu bahawe. Ariko rero bagomba kugira imibereho ikwiranye na byo.. 4Koko, mwasesewemo n’abantu banditsweho ubucibwe kuva kera kose; ni abagomeramana bahindanya ineza y’Imana, bakigira ibyomanzi, kandi bakihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi, Umwami wacu Yezu Kristu. 5N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera#1.5 abari banze kwemera: igihe Abayishraheli bari bamaze kurokorwa mu bucakara bwa Misiri, bageze mu butayu maze bijujutira Imana kenshi. (Ibar 14,26–36, reba na 1 Kor 10,5).. 6Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro#1.6 abamalayika bitesheje agaciro: aributsa wa mugani wo mu Gitabo cy’Intangiriro (6.1–2), udutekerereza uburyo «abahungu b’Imana» bacumuranye n’«abakobwa b’abantu»., bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza. 7Naho abaturage ba Sodoma na Gomora#1.7 Sodoma na Gomora: Igitabo cy’Intangiriro 19,1–11 ni cyo kidutekerereza birambuye ibyaha abaturage b’iyo migi bakoraga., n’abo mu migi iyikikije, bohotse kuri ubwo buryo mu busambanyi kandi bakishimisha ku yindi mibiri itaberanye n’umuntu, bahanishwa igihano cy’umuriro w’iteka, cyabaye akarorero ku bantu bose. 8Ni kuri ubwo buryo abo bantu na bo, mu busazi bwabo, bahindanya umubiri wabo, bagasuzugura Ubutegetsi bw’Imana kandi bagatuka Abakujijwe. 9Nyamara n’igihe Mikayeli, umumalayika mukuru, agiye impaka na Sekibi, basigana ku byerekeye umurambo wa Musa#1.9 umurambo wa Musa: hari umugani w’Abayahudi udutekerereza ko Sekibi yashatse kwiba umurambo wa Musa amaze gupfa, ariko Mikayeli Malayika Mukuru, akamubangamira. Nyamara ariko Mikayeli Malayika Mukuru ntiyatinyutse kumutuka cyangwa se ngo amuvume; none dore abigishabinyoma na bo bihaye gutuka ndetse n’abakujijwe (8). Twashobora kwibaza abo «bakujijwe» abo ari bo: birashoboka ko baba ari abamalayika bacumuye bagahinduka babi., ntiyatinyutse no guhingutsa igitutsi ngo atuke Sekibi, ahubwo yaravuze ati «Imana izaguhane.» 10Nyamara abo bantu bo, icyo batazi baragituka; n’ibyo bazi kandi ku buryo bw’inyamaswa itazi ubwenge, nta kindi bibamarira usibye kuboreka. 11Bariyimbire, kuko bakurikiye inzira ya Kayini#1.11 Kayini: reba Intangiriro 4,8–16.; inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu#1.11 Balamu: nk’uko imigani n’ibitekerezo by’Abayahudi bibivuga. Balamu uwo ni wa mupfumu wavugiye amagambo meza ku muryango w’Imana akawuha umugisha (Ibar 22–24); ariko kandi nyuma y’ibyo bavuga ko yahawe igihembo kinini kugira ngo yoreke umuryango wose mu buhabara n’ubugomeramana. Koko Bibiliya ivuga iby’icyo cyaha cy’Abayishraheli (Ibar 25) ariko Balamu we nta cyo ibimushinjaho., kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore#1.11 Kore: reba Ibarura 16.. 12Abo ni bo banduz isangira ryanyu rya kivandimwe, igihe bakora iminsi mikuru kandi bauzuza inda zabo nta soni bafite. Ni nk’ibicu bitagira amazi bihuherwa n’umuyaga, bakamera nk’ibiti bitagira imbuto kandi ari igihe cy’umwero, ibiti byarandutse kandi byumiranye. 13Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi. 14Abo ni bo kandi umukurambere Henoki, uwa karindwi kuva kuri Adamu, yahanuye, akavuga ibiberekeyeho agira ati «Dore Nyagasani agiye kuza hamwe n’ingaba ze ntagatifu, 15kugira ngo acire abantu bose urubanza, maze ahane abagomeramana base abaziza ibikorwa byabo bibi, n’amagambo agayitse abanyabyaha batiyubaha bavuze, barwaya Imana#1.15 barwanya Imana: aya magambo yanditswe mu gitabo kitari kimwe mu bya Bibiliya, ahubwo bavugaga ko cyanditswe na Henoki (Intg 5,18–24), kandi cyari cyubahirijwe n’Abayahudi benshi..» 16Ni abo ngaba rero! Ni abantu bijimye, bahora bijujuta; bakabaho bakurikije irari ryabo bwite, bakavuga amagambo y’ubwirasi kandi bagacacura abantu babigirira gusa kuronka inyungu yabo.
Amabwiriza agenewe abemera
17Naho rero mwebwe, nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu. 18Barababwiye bati «Mu bihe bya nyuma hazaduka abantu b’abaneguranyi bazabaho bakurikije ingeso mbi z’ubugomeramana#1.18 z’ubugomeramana: no mu bindi bitabo byo mu Isezerano rishya wasanga hari ubwo Intumwa ari ko zigishaga. (Reba Intu 20,29–30; 2 Tim 3,1–5 na 2 Pet 3,2–3)..» 19Ni abo ngaba rero! Ni bo bazana ubushyamirane, bakagira ibitekerezo by’isi, ntibagire muri bo Roho Mutagatifu. 20Mwebweho rero, nkoramutima zanjye, nimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu; 21mwikomeze mu rukondo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho. 22Nimugirire impuhwe abagishidikanya; 23mubakize mubakura mu muriro; abandi na bo mubagirire impuhwe ariko zivanze n’ubwoba, mwange n’imyambaro yandujwe n’imibiri yabo.
Gusezera
24Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro, 25ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen!
Sélection en cours:
Yuda 1: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier
Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.