Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen!