Ibyahishuwe 1
1
Interuro
1Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye, kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo, ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo, 2ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu. 3Arahirwa usoma kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje#1.3 igihe cyegereje: ni igihe Yezu azagarukira mu ikuzo, aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Kuva aho Yezu azukiye, igihe kiregereje koko, kandi ni na cyo cya nyuma..
4Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi#1.4 wa Wundi: uwo umwanditsi ashaka kuvuga ni Imana ubwayo (reba Iyim 3,14). uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi#1.4 roho ndwi: ni Roho Mutagatifu n’ingabire ze uko ari indwi (reba Izayi 11,2–3). zihagaze imbere y’intebe ye y’ubwami, 5no kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko, Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, 6maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo#1.6 n’abaherezabitambo: ni abantu biyeguriye Imana ho ibitambo (reba 1 Pet 2,9)., kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! 7Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen!
8Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, — uwo ni Nyagasani Imana ubivuga — Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.
Yezu abonekera Yohani
9Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa#1.9 amagorwa: umwanditsi yashakaga kuvuga ibitotezo by’abami b’Abanyaroma., ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’ijambo ry’Imana, n’iy’ubuhamya bwa Yezu. 10Nuko ku munsi wa Nyagasani#1.10 ku munsi wa Nyagasani: ni umunsi w’icyumweru, ari wo utwibutsa izuka rya Nyagasani n’ihindukira rye. ntwarwa na Roho w’Imana, maze numva inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti, rigira riti 11«Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi#1.11 Kiliziya uko ari indwi: izo Kiliziya zari indwi koko, ariko kandi zinashushanya Kiliziya yose ya Kristu.: iya Efezi, iya Simirina, iya Perigamo, iya Tiyatira, iya Saridi, iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.» 12Ubwo ndahindukira, kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga, maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu, 13kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’Umwana w’umuntu#1.13 Umwana w’umuntu: uwo muntu umwanditsi avuga ni Yezu ubwe, we Imana yahaye ikuzo n’ububasha.. Yari yambaye ikanzu ndende#1.13 ikanzu ndende: yashushanyaga ubusaserdoti bw’Umwana w’umuntu., akindikije umukandara wa zahabu#1.13 umukandara wa zahabu: ni ishusho y’ubwami bwe.; 14naho umutwe we n’imisatsi ye byereranaga#1.14 umutwe . . . byereranaga: bishushanya Uhoraho. nk’ubwoya bw’intama y’umweru, mbese nk’urubura, n’amaso ye arabya#1.14 amaso ye arabya: bigaragaza ko Yezu ari Umucamanza utayoba. nk’umuriro ugurumana. 15Ibirenge bye byasaga n’umuringa#1.15 ibirenge bye . . . n’umuringa: ni ukuvuga ko atigera ajegajega. w’agaciro gakomeye, watunganyirijwe mu ruganda, naho ijwi rye ari nk’inyanja isuma#1.15 ijwi rye . . . nk’inyanja isuma: ni ukuvuga ko ryari rikomeye nk’iry’umutegetsi.. 16Mu kiganza cy’iburyo afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke hagasohoka inkota ityaje#1.16 inkota ityaje: ishushanya urubanza (reba na 19,15; Iz 49,2). amugi yombi. Uruhanga rwe rwarabengeranaga, boshye izuba ry’amanywa y’ihangu.
17Ngo mukubite amaso, ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo, avuga ati «Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka 18kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu. 19None rero, andika ibyo wabonye, ibiriho n’ibigomba kuzaba hanyuma. 20Naho ku byerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’amatara arindwi ya zahabu, dore icyo bisobanura: inyenyeri ndwi ni abamalayika ba Kiliziya ndwi, naho amatara arindwi akaba nyine izo Kiliziya uko ari indwi.
Sélection en cours:
Ibyahishuwe 1: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier
Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.