YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 4

4
Intebe y’ubwami y’Imana
1Nyuma y’ibyo ndareba, mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere, rirambwira riti «Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.» 2Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho. 3Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni#4.3 yasipi na sarudoni: ni amabuye y’agaciro abengerana cyane.; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. 4Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane#4.4 Abakambwe makumyabiri na bane: abatagatifu bo mu Isezerano rya kera bari 24 nk’uko bimeze muri Liturujiya (reba 1 Amateka 24,3–19; 25,9–31). Bakora imirimo ya gisaserdoti ishushanywa n’imyambaro yererana n’amakamba ya zahabu. bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ya zahabu ku mutwe wabo. 5Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi, n’inkuba. Amatara arindwi yakiranaga imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana. 6Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa n’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije, hari Ibinyabuzima bine#4.6 Ibinyabuzima bine: bishushanya ibyaremwe byose, naho amaso yabyo agashushanya ubumenyi bw’Imana. Kuba rero bisa n’intare, n’ikimasa, n’umuntu ndetse na kagoma, ni ishusho y’ubwiza bwose bw’ibyaremwe, nk’imbaraga, ubwitonzi, ubwenge, ubutwari, ugutebuka . . . . , byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. 7Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka. 8Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu#4.8 amababa atandatu: agaragaza ko Imana iba hose., yuzuyeho amaso imbere n’inyuma#4.8 amaso . . . n’inyuma: agaragaza ko Imana ibona byose.. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti
«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu !
Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose,
Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.»
9Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, 10Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami, bavuga bati 11«Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»

Currently Selected:

Ibyahishuwe 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in