Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu, yuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti
«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu !
Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose,
Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.»