1
Ibyahishuwe 3:20
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye.
Compare
Explore Ibyahishuwe 3:20
2
Ibyahishuwe 3:15-16
’Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye.
Explore Ibyahishuwe 3:15-16
3
Ibyahishuwe 3:19
Jyeweho, abo nkunda ndabacyaha kandi nkabakosora. None rero, shishikara kandi wisubireho!
Explore Ibyahishuwe 3:19
4
Ibyahishuwe 3:8
’Nzi neza ibikorwa byawe. Dore nashyize imbere yawe umuryango ukinguye, utagira n’umwe wabasha kuwukinga. Ufite imbaraga nke, nyamara washoboye gukomera ku ijambo ryanjye, kandi ntiwihakana izina ryanjye.
Explore Ibyahishuwe 3:8
5
Ibyahishuwe 3:21
Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’
Explore Ibyahishuwe 3:21
6
Ibyahishuwe 3:17
Kubera ko wibwira uti ’Ndi umukire, ndakungahaye nta cyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze
Explore Ibyahishuwe 3:17
7
Ibyahishuwe 3:10
Kubera ko wakomeye ku ijambo ryanjye ubigiranye ubwiyumanganye, nanjye nzagukomeraho igihe cy’amagorwa agiye kugwirira isi yose, akazabera ikigeragezo abatuye isi.
Explore Ibyahishuwe 3:10
8
Ibyahishuwe 3:11
Ngaha ndaje bidatinze. Komera ku byo utunze, hato hatagira ugutwara ikamba.
Explore Ibyahishuwe 3:11
9
Ibyahishuwe 3:2
Ba maso, kandi ukomeze abasigaye benda gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bitaboneye imbere y’Imana yanjye.
Explore Ibyahishuwe 3:2
Home
Bible
Plans
Videos