Ibyahishuwe 3
3
Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Saridi
1Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Saridi, uti «Wa Wundi ufite roho ndwi z’Imana n’inyenyeri ndwi, aravuga ati ’Nzi neza ibikorwa byawe: bavuga ko uri muzima, nyamara warapfuye. 2Ba maso, kandi ukomeze abasigaye benda gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bitaboneye imbere y’Imana yanjye. 3Ibuka rero ibyo wahawe n’ibyo wumvise, ubikomereho kandi wisubireho. Naho niba utabaye maso, ngiye kuza nk’umujura, kandi ntuzamenya igihe nzazira ngutunguye. 4Nyamara aho i Saridi, uhafite abantu bakeya batanduje imyambaro yabo; abo ni bo tuzajyana bambaye imyambaro yererana, kuko babikwiriye. 5Bityo, uzatsinda na we azambara imyambaro yererana; sinzasibanganya izina rye mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzamwishingira imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be.’ 6Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»
Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Filadelifi
7Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Filadelifi, uti «Nyirubutagatifu na Munyakuri, wa Wundi ufite urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, yakingura ntihagire n’umwe washobora gukinga, yakinga ntihagire n’umwe ubasha gukingura, aravuze ati 8’Nzi neza ibikorwa byawe. Dore nashyize imbere yawe umuryango ukinguye, utagira n’umwe wabasha kuwukinga. Ufite imbaraga nke, nyamara washoboye gukomera ku ijambo ryanjye, kandi ntiwihakana izina ryanjye. 9Ngaha nkweguriye abantu bo mu ikoraniro rya Sekibi, ba bandi biyita Abayahudi kandi atari bo, kuko ari ababeshyi. Dore ngiye gutuma baza kugupfukamira, kandi bemeye ko ngukunda. 10Kubera ko wakomeye ku ijambo ryanjye ubigiranye ubwiyumanganye, nanjye nzagukomeraho igihe cy’amagorwa agiye kugwirira isi yose, akazabera ikigeragezo abatuye isi. 11Ngaha ndaje bidatinze. Komera ku byo utunze, hato hatagira ugutwara ikamba. 12Uzatsinda, nzamugira inkingi mu Ngoro y’Imana yanjye, kandi ntazigera ayisohokamo bibaho, maze mwandikeho izina ry’Imana yanjye, hamwe n’izina ry’umurwa w’Imana yanjye ari wo Yeruzalemu nshya imanutse mu ijuru iva ku Mana, ndetse mwandikeho n’izina ryanjye rishya.’ 13Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»
Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Lawodiseya
14Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya, uti «Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana, aravuga ati 15’Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye! 16None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye. 17Kubera ko wibwira uti ’Ndi umukire, ndakungahaye nta cyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze, 18jye nkugiriye inama yo kumpahaho zahabu yayungurujwe umuriro kugira ngo wikungahaze, umpaheho n’imyambaro yererana kugira ngo wambare, maze ubwambure bwawe bwoye kugaragara; ugure n’umuti wo gusiga ku maso yawe, maze wongere ubone. 19Jyeweho, abo nkunda ndabacyaha kandi nkabakosora. None rero, shishikara kandi wisubireho! 20Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye. 21Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’ 22Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»
Currently Selected:
Ibyahishuwe 3: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.