YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 5

5
Igitabo gifungishijwe za kashe, na Ntama w’Imana
1Nuko mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, mpabona igitabo cyanditsweho imbere n’inyuma, gifungishije za kashe ndwi. 2Ubwo mbona Umumalayika w’igihangange, wamamazaga mu ijwi riranguruye ati «Ni nde ukwiriye guhambura za kashe, akabumbura igitabo?» 3Ariko ari mu ijuru, ari ku isi, ari n’ikuzimu, ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. 4Nuko ndarira cyane, kubera ko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. 5Ariko umwe muri ba Bakambwe arambwira ati «Wirira! Dore intare yo mu muryango wa Yuda, inkomoko ya Dawudi, yaratsinze; ni we uzahambura igitabo, ahambure n’ikashe zacyo uko ari indwi.»
6Nuko mbona Ntama ameze nk’uwishwe, ahagaze hagati y’intebe y’ubwami#5.6 ahagaze . . . y’ubwami: uwo Ntama uvugwa ni Yezu wishwe, kuba ahagaze bikavuga ko yazutse akaba ari muzima., akikijwe na bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Yari afite amahembe arindwi#5.6 amahembe arindwi: ashushanya ububasha bwe bwose. n’amaso arindwi#5.6 amaso arindwi: ashushanya ubumenyi bwe bwose., ari zo za roho z’Imana zoherejwe ku isi hose. 7Ahera ko araza kugira ngo yakire igitabo#5.7 yakire igitabo: icyo gitabo gishushanya Isezerano rya kera, Yezu asobanura kandi akaryuzuza. cyari mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami. 8Ngo amare kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu. 9Baririmba rero indirimbo nshya, bavuga bati «Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze, kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose, no mu mahanga yose, maze 10ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.»
11Nuko ngo ndebe, numva ijwi ry’abamalayika batabarika, bakikije intebe y’ubwami na bya Binyabuzima n’Abakambwe. Bari ibihumbi n’ibihumbi; amagana n’amagana, 12bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Umwana w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo.» 13Maze icyitwa ikiremwa cyose, ari mu ijuru ari ku isi, ari ikuzimu, ari no mu nyanja, mbese ibyaremwe byose bihari, mbyumva bivuga biti «Ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’Uwicaye ku ntebe y’ubwami na Ntama, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» 14Naho bya Binyabuzima bine bigasubiza, biti «Amen!» Ba Bakambwe na bo barapfukama, barasenga.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in