YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 5

5
Ikinyoma cya Ananiya na Safira
1Ariko umuntu witwa Ananiya, amaze kubyumvikanaho n’umugore we Safira, agurisha isambu ye; 2hanyuma yisigira igice cy’ikiguzi cyayo ndetse n’umugore we abyemeye, maze ajyana igice gisigaye agishyikiriza Intumwa. 3Petero aramubwira ati «Ananiya, ni iki cyatumye Sekinyoma#5.3 Sekinyoma: ni Sekibi. Bayita Sekinyoma kuko yabeshyaga kuva mu ntangiriro (Adamu na Eva), na n’ubu iratubeshya buri gihe kugira ngo tutumvira Imana. agutaha mu mutima? Wabeshye Roho Mutagatifu maze usigarana igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe. 4Ntiwashoboraga se kugumana isambu yawe ntuyigurishe, cyangwa n’aho umariye kuyigurisha, ntiwari kugumana ikiguzi cyayo uko ubishaka? Uwo mugambi waje ute mu mutima wawe? Si abantu wabeshye, ahubwo wabeshye Imana#5.4 Si abantu . . . wabeshye Imana: Petero avuga atyo, kuko Ananiya yabeshyaga umuryango w’Imana, uyoborwa na Roho Mutagatifu.5Ananiya ngo yumve ayo magambo, yitura hasi, araca; maze ababyumvise bose bashya ubwoba. 6Nuko abasore baraza baramupfunya, maze bajya kumuhamba.
7Hashize nk’amasaha atatu, umugore we na we araza, ariko atazi ibyabaye. 8Petero aramubaza ati «Ni ko ye, koko iki ni cyo kiguzi mwagurishije isambu yanyu?» Umugore arasubiza ati «Ni icyo ngicyo.» 9Petero ni ko kumubwira ati «Mwaje guhuza mute umugambi, kugira ngo musembure Roho wa Nyagasani? Umva imirindi y’abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango; nawe bagiye kukujyana.» 10Ako kanya agwa imbere ya Petero, araca. Ba basore ngo binjire basanga amaze gupfa, na we baramujyana bamuhamba iruhande rw’umugabo we. 11Kiliziya yose n’abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.
Intumwa zikora ibitangaza byinshi
12Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. 13Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera. 14Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani. 15Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi kugira ngo Petero naza kuhanyura, nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo. 16Ndetse n’imbaga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira.
Intumwa zongera gufungwa, hanyuma zikava mu buroko
17Nuko umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we bose — ari byo kuvuga abo mu gatsiko k’Abasaduseyi — bashengurwa n’ishyari; 18bafatisha Intumwa, bazishyira mu buroko rusange. 19Nyamara muri iryo joro, Umumalayika wa Nyagasani akingura inzugi z’uburoko, abakuramo maze arababwira ati 20«Nimugende muhagarare mu Ngoro y’Imana, maze mubwire rubanda ayo magambo yose azabahesha ubugingo!» 21Ngo bamare kubyumva, mu museso binjira mu Ngoro, batangira kwigisha.
Umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we baraza, bahamagaza Inama nkuru igizwe n’abakuru bose b’Abayisraheli; ni ko gutuma ngo bajye gushaka Intumwa mu buroko. 22Abagaragu baragenda; ngo bagere mu buroko ntibabasangamo. Nuko bagaruka bababwira bati 23«Twasanze uburoko bufunze neza n’abarinzi bahagaze imbere y’imiryango, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.» 24Ngo babyumve, umutegeka w’Ingoro n’abatware b’abaherezabitambo barashoberwa, bibaza uko byabagendekeye. 25Ariko haza umuntu arababwira ati «Dore ba bantu mwari mwashyize mu buroko bahagaze mu Ngoro kandi bariho barigisha rubanda.» 26Nuko umutegeka w’Ingoro ajyana n’abagaragu be kuzana Intumwa, ariko batazakuye, kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye. 27Barabazana rero babahagarika imbere y’Inama nkuru. Umuherezabitambo mukuru arababaza ati 28«Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu?» 29Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. 30Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. 31Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. 32Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.»
33Bo ngo babyumve, umujinya urabasya maze batekereza kubica. 34Ariko mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato. 35Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu! 36Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka. 37Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana. 38None rero mbibabwire: ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo. 39Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya. Muramenye, hato mutavaho murwanya Imana.»
Nuko iyo nama barayemera, 40bahamagara Intumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura. 41Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu. 42Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.

Currently Selected:

Ibyakozwe 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in