Ibyakozwe 6
6
Itorwa ry’abafasha barindwi b’Intumwa
1Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki#6.1 abavugaga ikigereki: icyo gihe, Abayahudi bari batuye muri Palestina bari basanzwe bavuga igihebureyi (icyaramu); ariko hari n’abandi batari bake, cyane cyane mu migi, bavugaga ikigereki kurusha igihebureyi. muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. 2Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura. 3None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo#6.3 tubashinge uwo murimo: hano dusoma uko kuva mu ntangiriro, bigabanyaga imirimo muri Kiliziya. Uwo murimo wo kugabura ni umurimo wa gitumwa koko, ni yo mpamvu intumwa zibaramburiraho ibiganza (6.6).. 4Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.» 5Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. 6Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza. 7Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.
Sitefano afatwa, akaregwa ibinyoma
8Sitefano#6.8 Sitefano: yahawe umurimo w’ubugabuzi (6.5) ariko ntibyamubujije no kwigisha, ndetse no gukora ibitangaza., uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. 9Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. 10Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, 11bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana.» 12Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. 13Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko; 14tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.» 15Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.
Currently Selected:
Ibyakozwe 6: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.