YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 7

7
Ukwiregura kwa Sitefano
1Umuherezabitambo mukuru abaza Sitefano ati «Ibyo se koko ni ko biri?» 2Sitefano arasubiza ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimunyumve: Imana Nyir’ikuzo yabonekeye umukurambere wacu Abrahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko atura i Harani. 3Iramubwira iti ’Wimuke mu gihugu cyawe no mu muryango wawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.’#7.3 nzakwereka: reba Intangiriro 12.1. 4Nuko Abrahamu yimuka mu gihugu cy’Abakalideya, ajya gutura i Harani. Nyuma y’urupfu rwa se, Imana imuzana muri iki gihugu mutuyemo ubu ngubu. 5Nyamara ntiyigera imukebera isambu muri iki gihugu, habe ndetse n’ahangana urwara, ahubwo imusezeranya kuzakimuhaho umurage, we n’urubyaro rwe, n’ubwo Abrahamu atagiraga umwana. 6Imana ni ko kumubwira iti ’Urubyaro rwawe ruzatura mu gihugu cy’amahanga, babakoreshe imirimo y’agahato kandi babagirire nabi imyaka magana ane. 7Nyamara igihugu kizabagira abacakara, ni jye ubwanjye uzagicira urubanza — iyo ari Imana ibivuga —, hanyuma bazavayo maze bajye bansengera aha hantu.’#7.7 aha hantu: reba Intg 15.14 na Iyim 3.12. 8Nuko igirana na we Isezerano rirangwa no kugenywa; bityo abyaye Izaki amugenya ku munsi wa munani, hanyuma Izaki na we abigenza atyo kuri Yakobo, na Yakobo abigenza atyo ku basekuruza bacu uko ari cumi na babiri.
9Abo basekuruza bacu bagirira Yozefu ishyari, baramugurisha, ajyanwa mu Misiri. Ariko Imana yari kumwe na we, 10imugobotora mu magorwa ye yose, maze imuha ubutoni n’ubuhanga imbere ya Farawo, umwami wa Misiri, amugira umutware wa Misiri n’uw’urugo rwe rwose. 11Nuko inzara iza gutera mu Misiri no muri Kanahani; amagorwa aba yose maze abasekuruza bacu babura ibibatunga. 12Yakobo ngo yumve ko mu Misiri hari ibiribwa, yoherezayo ku ncuro ya mbere abasekuruza bacu. 13Ku ncuro ya kabiri Yozefu yimenyesha abavandimwe be, bityo na Farawo amenyana n’umuryango wa Yozefu. 14Nuko Yozefu abatuma kuzana se Yakobo n’umuryango we wose, bose hamwe bari abantu mirongo irindwi na batanu. 15Yakobo aramanuka ajya mu Misiri, aba ari ho apfira kimwe n’abasekuruza bacu. 16Nuko babajyana i Sikemu, babahamba mu mva Abrahamu yari yaraguze ku giciro cya feza na bene Hemori, i Sikemu.
17Igihe cyegereje kugira ngo Isezerano Imana yagiriye Abrahamu rirangire, umuryango uriyongera maze ugwira mu Misiri, 18kugeza ubwo mu Misiri hima undi mwami utari uzi Yozefu. 19Uwo mwami apyinagaza umuryango wacu, agirira nabi abasekuruza bacu, kugeza aho abategeka kujugunya abana babo ngo batabaho. 20Muri icyo gihe Musa aravuka, yari umwana mwiza kandi w’igikundiro mu maso y’Imana. Arererwa mu rugo rwa se amezi atatu; 21amaze gutabwa, umukobwa wa Farawo aramuraruza, maze amurera nk’umwana we bwite. 22Nuko Musa yigishwa ubuhanga bwose bw’Abanyamisiri, aba igihangange mu magambo ye no mu bikorwa bye.
23Igihe Musa yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo kimuzamo cyo kugenderera abavandimwe be, Abayisraheli. 24Ngo abone umwe muri bo agirirwa nabi, aramutabara, maze kugira ngo ahorere umuvandimwe we wagirirwaga nabi, yica wa Munyamisiri. 25Yatekerezaga ko abavandimwe be bazumviraho ko Imana izabarokoresha ikiganza cye, ariko ntibabyumva. 26Bukeye asanga barwana ubwabo, agerageza kubunga agira ati ’Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe; igituma mugirirana nabi ni iki?’ 27Ariko uwarenganyaga mugenzi we asunika Musa, avuga ati ’Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? 28Mbese urashaka kunyica nk’uko ejo wishe wa Munyamisiri?’ 29Musa ngo yumve ayo magambo arahunga, asuhukira mu gihugu cya Madiyani, ahabyarira abahungu babiri.
30Imyaka mirongo ine ishize, umumalayika amubonekera mu gihuru cyaka umuriro, aho yari ari mu butayu bw’umusozi wa Sinayi. 31Musa ngo abibone biramutangaza, aregera ashaka kwitegereza, maze yumva ijwi rya Nyagasani rigira riti 32’Ndi Imana y’abasekuruza bawe, Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo.’#7.32 Yakobo: reba Iyimukamisiri 3.4–6. Musa ahinda umushyitsi, ntiyatinyuka kwitegereza. 33Nuko Nyagasani aramubwira ati ’Kuramo inkweto zawe, kuko aha hantu uhagaze ari ubutaka butagatifu. 34Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi n’imiborogo yawo narayumvise; none namanuwe no kubagobotora. Ubu ngubu rero genda, ngutumye mu Misiri.’#7.34 mu Misiri: reba Iyimukamisiri 3.7 . . . 10.
35Musa uwo nyine bari barihakanye bavuga bati ’Ni nde wakugize umutware n’umucamanza?’, ni we Imana yohereje kubabera umutware n’umutabazi, imutumyeho umumalayika wari wamubonekeye mu gihuru. 36Ni we wabavanye mu Misiri, akora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri icyo gihugu, ku Nyanja itukura no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine. 37Musa uwo, ni we wabwiye Abayisraheli ati ’Imana izababonera mu bavandimwe banyu umuhanuzi.’#7.37 umuhanuzi: ni uwundi Mukiza wagombaga kuza: ubu tuzi ko ari we Kristu. umeze nkanjye#7.37 nkanjye: reba Ivugururamategeko 18.15. 38Igihe cy’ikoraniro ryo mu butayu, ni we kandi wari uhagaze imbere y’abasekuruza bacu, akavugana n’Umumalayika ku musozi wa Sinayi; ni we wakiriye amagambo y’ubugingo kugira ngo ayadushyikirize. 39Ariko abasekuruza bacu banga kumwumvira, baramuhigika maze bifuza kwisubirira mu Misiri! 40Ni ko kubwira Aroni bati ’Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere; kuko Musa uriya watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye.’#7.40 byamugendekeye: reba Iyimukamisiri 32.4. 41Muri iyo minsi ni bwo bacuze ikimasa#7.41 ikimasa: Abanyamisiri bari bafite ikigirwamana cyarangwaga n’ishusho nk’iy’ikimasa. Uko Abayahudi bashatse gusubira mu Misiri, ni na ko bashatse kuyoborwa n’ikigirwamana cy’aho., batura igitambo icyo kigirwamana kandi bishimira igikorwa cy’ibiganza byabo. 42Nuko Imana irabazibukira, irabareka ngo basenge inyenyeri zo mu kirere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Abahanuzi ngo
’Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo,
muryango wa Israheli,
mu myaka mirongo ine yose mwamaze mu butayu?
43 Ahubwo mwahetse ihema rya Moloki
n’inyenyeri y’imana yanyu Refani,
ibyo bishushanyo mwikoreye kugira ngo mubisenge!
Ni cyo gituma nzabajyana bunyago hirya ya Babiloni.’ # 7.43 Babiloni: reba Amosi 5.25–27.
44Mu butayu, abasekuruza bacu bari bafite ihema rihamya Isezerano; Uwavuganaga na Musa yari yaramutegetse kuryubaka akurikije urugero yari yabonye. 45Hanyuma abasekuruza bacu bamaze kurihabwa, bayobowe na Yozuwe, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira, Imana imaze kwirukanamo amahanga yari agituye; rirahaguma kugeza mu gihe cya Dawudi. 46Dawudi uwo nyine yatonnye ku Mana, maze ayisaba guteganya Ingoro igenewe Imana ya Yakobo. 47Ariko Salomoni ni we wayubakiye Ingoro. 48Nyamara Umusumbabyose ntaba mu mazu yubatswe n’abantu, nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ati
49 ’Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami,
isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye.
None rero, muzanyubakira ingoro nyabaki?
— uwo ni Nyagasani ubivuga —
Cyangwa se aho nzaruhukira, hazaba hameze hate?
50 Mbese ye, ibiganza byanjye si byo byaremye ibi byose.’ # 7.50 ibyo byose: reba Izayi 66.1–2.
51Bantu b’ijosi rishingaraye, bantu banangiye umutima n’amatwi, mugahora murwanya Roho Mutagatifu#7.51 Roho Mutagatifu: ni we wavugiye muri Musa n’abahanuzi., muri kimwe n’abasekuruza banyu! 52Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica. 53Mwahawe Amategeko muyashyikirijwe n’abamalayika, nyamara ntimwayakurikiza!»
Urupfu rwa Sitefano
54Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. 55Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. 56Nuko aravuga ati «Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.» 57Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. 58Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli#7.58 Sawuli: ni we Mutagatifu Pawulo.. 59Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» 60Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca.

Currently Selected:

Ibyakozwe 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in