Petero aramubwira ati «Ananiya, ni iki cyatumye Sekinyoma agutaha mu mutima? Wabeshye Roho Mutagatifu maze usigarana igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe. Ntiwashoboraga se kugumana isambu yawe ntuyigurishe, cyangwa n’aho umariye kuyigurisha, ntiwari kugumana ikiguzi cyayo uko ubishaka? Uwo mugambi waje ute mu mutima wawe? Si abantu wabeshye, ahubwo wabeshye Imana.» Ananiya ngo yumve ayo magambo, yitura hasi, araca; maze ababyumvise bose bashya ubwoba.