YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 4

4
Petero na Yohani imbere y’Inama nkuru
1Igihe Petero na Yohani bariho babwira rubanda, abaherezabitambo, umutegeka w’Ingoro n’Abasaduseyi baraza, barabegera. 2Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda kandi banamamaza izuka ry’abapfuye, bahereye kuri Yezu. 3Nuko barabafatisha babaraza mu buroko, kuko bwari bugorobye. 4Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.
5Bukeye bw’uwo munsi, abatware b’Abayahudi, abakuru b’umuryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu. 6Hari kandi na Ana, umuherezabitambo mukuru, na Kayifa, na Yohani, na Alegisanderi, n’abo mu muryango w’umuherezabitambo mukuru bose. 7Nuko batumiza Petero na Yohani, batangira kubabaza bati «Biriya mwabikoze ku buhe bubasha cyangwa se ku bw’irihe zina?» 8Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati 9«Batware, namwe bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe. 10Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga. 11Yezu uwo ni we rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. 12Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.»
13Ngo babone ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa. Baza kwibuka ko bagendanaga na Yezu; 14banitegereje uwo muntu wakijijwe wari uhagararanye na bo, babura icyo babasubiza. 15Nuko bategeka ko babavana imbere y’Inama nkuru, barabazanya bati 16«Bariya bantu tubagenze dute? Dore bakoze igitangaza kiragaragara, cyanamenyekanye mu batuye Yeruzalemu bose kandi ntidushobora kugihakana. 17Ariko kugira ngo bidakomeza kwamamara muri rubanda, nimucyo tubakange, tubabuze kuzongera kugira uwo babwira bitwaje iryo zina.»
18Ni ko kubahamagaza, bababuza rwose kuzongera kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yezu. 19Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati «Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo! 20Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.» 21Bamaze kubuka inabi barabarekura, kuko babuze uko babahana kubera rubanda basingizaga Imana bakurije ku byari byabaye. 22Koko kandi, uwo muntu wari wakijijwe ku buryo bw’agatangaza yari arengeje imyaka mirongo ine.
Ikoraniro ryisabira gukomezwa mu bitotezo
23Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bababwiye. 24Ngo bamare kubyumva, bose hamwe n’umutima umwe basenga Imana, bagira bati «Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose; 25ni wowe kandi ku bwa Roho Mutagatifu wavugiye mu munwa w’umukurambere wacu Dawudi, umugaragu wawe, uti
’Ni iki giteye amahanga gusakabaka,
n’imiryango gutekereza ibidafite umumaro?
26 Abami b’isi barahagurutse n’abatware barakorana,
kugira ngo barwanye Nyagasani
n’Uwo yisigiye amavuta y’ubutore.’ # 4.26 Uwo yisigiye . . . y’ubutore: reba Zaburi 2.1–2. Uwo ni Yezu watowe n’Imana kugira ngo abe umwami w’abantu bose. Umwami wese wimaga ingoma, yasigwaga amavuta.
27Ni ukuri rwose, Herodi na Ponsiyo Pilato, kumwe n’amahanga yose n’imiryango yose ya Israheli, bakoraniye muri uyu mugi kugira ngo barwanye Yezu, umugaragu wawe mutagatifu, uwo wisigiye amavuta y’ubutore. 28Barangiza batyo imigambi yawe yose wari waragennye kuva kera, ku bw’ububasha bwawe n’ubushake bwawe. 29None rero, Nyagasani, witegereze ibyo badukangisha byose, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga. 30Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu.» 31Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.
Ubumwe bw’abemera#4.31 abemera: reba na 2.42–47. Abakristu ba mbere bagaragazaga urukundo bafitanye cyane cyane mu gufasha abakene babo.
32Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo. 33Nuko Intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. 34Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, 35bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye.
36Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba — ari byo kuvuga Imaragahinda —, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima. 37Agurisha uwo murima maze ikiguzi cyawo agishyikiriza Intumwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in