YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 13

13
1Umwana w'umunyabwenge akurikiza inama za se,
naho uw'umunyagasuzuguro ntiyemera gukosorwa.
2Imvugo nziza y'umuntu imuhaza ibyiza,
naho umugambanyi ahora ararikiye kugira nabi.
3Uwirinda mu byo avuga aba arinze ubugingo bwe,
naho uvuga menshi ararimbuka.
4Umunebwe arararikira ntagire icyo ageraho,
nyamara umunyamwete agera ku cyo yifuza.
5Intungane izirana n'ibinyoma,
nyamara inkozi y'ibibi ikoza isoni.
6Ubutungane burinda indakemwa,
icyaha cyo gitera inkozi z'ibibi kurimbuka.
7Hariho uwigira umukire nta cyo atunze,
hariho n'uwigira umukene atunze ibya Mirenge.
8Ubukire bw'umuntu buramurengera,
nyamara umukene ntagira icyo yikanga.
9Intungane zimera nk'urumuri rumurika cyane,
naho abagome bameze nk'itara rizimye.
10Umwirasi akurura intonganya gusa,
nyamara ubwenge bugirwa n'abemera kugirwa inama.
11Ubukire bwa huti huti mu buryo bubi burayoyoka,
nyamara uburundanyijwe buhoro buhoro buriyongera.
12Icyizere kiburiyemo gishavuza umutima,
naho icyifuzo cyujujwe ni isōko y'ubugingo.
13Uhinyura inama agirwa azarimbuka,
nyamara uwubahiriza amabwiriza azagororerwa.
14Inyigisho z'umunyabwenge ni isōko y'ubugingo,
zirinda umuntu imitego y'urupfu.
15Umuntu ushyira mu gaciro arubahwa,
nyamara inkozi z'ibibi ntizirama.
16Umuntu ushishoza akora ibyo yatekereje,
naho umupfapfa agaragaza ubupfapfa bwe.
17Intumwa gito itera amakuba,
nyamara intumwa idatenguha itera kugubwa neza.
18Uwanga guhanwa yikururira ubukene n'ikimwaro,
nyamara uwemera gucyahwa arubahwa.
19Icyifuzo cyujujwe kinezeza umutima,
nyamara abapfapfa bazirana no kureka ibibi.
20Kugendana n'abanyabwenge byigisha ubwenge,
kubana n'abapfapfa bigira ingaruka mbi.
21Ibibi bikurikirana abanyabyaha,
naho intungane zigororerwa ibyiza.
22Umuntu ugwa neza asigira umurage abazamukomokaho,
nyamara umutungo w'abanyabyaha ubikirwa intungane.
23Imirima y'abakene yera umusaruro utubutse,
nyamara hari abakeneshwa n'akarengane.
24Udahana umwana we ntaba amukunda,
nyamara ukunda umwana we aramucyaha.
25Intungane irarya igahaga,
naho inkozi z'ibibi ntizihaga.

Currently Selected:

Imigani 13: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in