YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 12

12
1Uwemera gukosorwa aba akunda ubwenge,
uwanga gucyahwa ni umupfapfa.
2Umugwaneza ashimwa n'Uhoraho,
nyamara Uhoraho yamagana inkozi z'ibibi.
3Ubugome ntibutanga umutekano,
nyamara intungane ntizahungabana.
4Umugore w'ingeso nziza ni ikamba ry'umugabo we,
nyamara ukoza isoni ni nk'ikimungu mu magufwa ye.
5Ibitekerezo by'intungane biraboneye,
imigambi y'inkozi z'ibibi ni uburiganya.
6Amagambo y'inkozi z'ibibi aricisha,
nyamara amagambo y'intungane arakiza.
7Inkozi z'ibibi zirimburwa buheriheri,
nyamara umuryango w'intungane ntuzahungabana.
8Umuntu ushyira mu gaciro arabishimirwa,
naho umunyabwengebuke arasuzugurwa.
9Kuba uworoheje wifashije ni byiza,
ni byiza kuruta uwikuza atagira ikimutunga.
10Intungane yita no ku matungo yayo,
naho ibikorwa by'inkozi z'ibibi byuzuye ubugome.
11Uhinga isambu ye agira ibimutunga bihagije,
nyamara uwiruka ku bitagira umumaro ni umunyabwengebuke.
12Inkozi y'ibibi irarikira imigenzereze y'ababi,
naho intungane ntihindagurika.
13Umugome agwa mu mutego w'ibyo avuga,
nyamara intungane yivana mu makuba.
14Imvugo nziza ituma nyirayo agubwa neza,
igihembo cye gishingira ku bikorwa bye.
15Umupfapfa yiringira imigenzereze ye,
nyamara umunyabwenge we akurikiza inama agirwa.
16Umupfapfa ntatinda kugaragaza uburakari bwe,
nyamara ushishoza aratukwa akabirenzaho.
17Uvuga ukuri ashyigikira ubutabera,
naho umushinjabinyoma arabeshya.
18Amagambo y'amahomvu akomeretsa nk'inkota,
naho imvugo y'abanyabwenge iromora.
19Ijambo ry'ukuri riraramba,
naho ikinyoma ntigitinda.
20Inkozi z'ibibi zuzuye uburiganya,
nyamara abaharanira amahoro baranezerwa.
21Nta cyago kizagera ku ntungane,
nyamara inkozi z'ibibi zugarijwe n'amakuba.
22Ibinyoma ni ikizira ku Uhoraho,
Uhoraho anezezwa n'abanyakuri.
23Umuntu ushishoza ntarata ubuhanga bwe,
nyamara abapfapfa bagaragaza ubupfapfa bwabo.
24Umurimo uhesha umuntu agaciro,
naho ubunebwe bumuhindura inkoreragahato.
25Umutima usobetse amaganya utuma umuntu yiheba,
nyamara ijambo ryiza riramunezeza.
26Intungane iyobora abandi inzira iboneye,
nyamara imigenzereze y'inkozi z'ibibi irabayobya.
27Umunebwe ntagera ku cyo yiyemeje,
nyamara umunyamwete yigirira akamaro.
28Imigenzereze y'intungane igeza ku bugingo,
uyikurikiza imurinda urupfu.

Currently Selected:

Imigani 12: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in