YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 14

14
1Umugore w'umunyabwenge yubaka urugo rwe,
nyamara umupfapfa ararusenya.
2Intungane yubaha Uhoraho,
naho inkozi y'ibibi iramusuzugura.
3Amagambo y'umupfapfa arimo ubwirasi,
nyamara imvugo y'abanyabwenge irabarengera.
4Ahatari ibimasa bihinga, ibigega bibamo ubusa,
nyamara imbaraga z'ibimasa zongera umusaruro.
5Umuhamya w'ukuri ntabeshya,
naho umushinjabinyoma arabeshya.
6Umwirasi ashaka ubwenge ntabubone,
nyamara kugira ubwenge byorohera ushishoza.
7Jya wirinda umupfapfa,
umwirinde kuko nta cyo yakungura.
8Ubwenge bw'ushishoza butuma agenzura imigenzereze ye,
nyamara ubupfu bw'abapfapfa ni ibinyoma.
9Abapfapfa ntibababazwa n'ibyaha byabo,
nyamara indakemwa zishimira kubibabarirwa.
10Buri muntu yimenyera umubabaro we n'umunezero we,
nta wundi muntu bashobora kubifatanya.
11Inzu y'abagome izatsembwaho,
nyamara urugo rw'intungane ruzasagamba.
12Haba ubwo umuntu ashima imigenzereze ye,
nyamara amaherezo imujyana mu rupfu.
13Haba ubwo umuntu aseka ababaye,
nyamara amaherezo yabyo ni ugushavura.
14Inkozi y'ibibi isarura ibihwanye n'imigirire yayo,
naho umugiraneza agashimirwa ibikorwa bye.
15Umunyabwengebuke yemera ikivuzwe cyose,
nyamara ushishoza abanza kugenzura.
16Umunyabwenge yirinda ibibi akabyamagana,
naho umupfapfa abyirohamo adashishoje.
17Umuntu urakazwa n'ubusa ni umupfapfa,
nyamara indyarya yikururira ubwanzi.
18Umurage w'umunyabwengebuke ni ubupfapfa,
naho ikamba ry'abashishoza ni ubuhanga.
19Abantu babi bazapfukamira abeza,
abagizi ba nabi bazikubita imbere y'intungane.
20Umukene baramwanga uhereye ku muturanyi we,
nyamara umukire agira incuti nyinshi.
21Usuzugura umuturanyi we ni umunyamakosa,
hahirwa ugirira impuhwe abatishoboye.
22Abagambirira ibibi baba bayobye,
naho abagambirira ibyiza barangwa n'urukundo n'ukwizera.
23Umurimo wose uvunanye ugira akamaro,
naho amagambo atagira ibikorwa atera ubukene.
24Ubukire bw'abanyabwenge ni ryo kamba ryabo,
nyamara ubupfapfa ni wo mutako w'abapfapfa.
25Uhamya ukuri akiza ubuzima bw'abantu,
naho umushinjabinyoma arabeshya.
26Uwubaha Uhoraho agira umutekano,
bityo urubyaro rwe ruzamuhungiraho.
27Kubaha Uhoraho ni isōko y'ubugingo
birinda umuntu imitego y'urupfu.
28Ubwinshi bw'abaturage buhesha umwami ikuzo,
nyamara ubuke bwabo bumutesha agaciro.
29Umuntu udapfa kurakara afite ubushishozi buhagije,
naho urakazwa n'ubusa agaragaza ubupfapfa bwe.
30Umutima utuje uranga ubuzima bwiza,
naho ishyari ni nk'ikimungu mu magufwa.
31Ukandamiza umukene aba atukisha Umuremyi,
nyamara ugirira impuhwe utishoboye ahesha Umuremyi ikuzo.
32Umugizi wa nabi arimburwa n'uburiganya bwe,
naho intungane irokoka urupfu.
33Ubwenge bugirwa n'abantu bashishoza,
nyamara abapfapfa ntibagira ubwenge.
34Ubutungane bw'abatuye igihugu butuma gisagamba,
naho icyaha gikoza isoni abantu bose.
35Umugaragu w'umunyabwenge atoneshwa n'umwami,
nyamara umugaragu w'urukozasoni aramurakaza.

Currently Selected:

Imigani 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in