Matayo 16
16
Abafarizayi n'Abasaduseyi basaba ikimenyetso
(Mk 8.11-13; Lk 12.54-56)
1Nuko Abafarizayi n'Abasaduseyi basanga Yezu, bamusaba ikimenyetso cyemeza ko yatumwe n'Imana, ariko ari umutego bamutega. 2Yezu arabasubiza ati: “Iyo izuba rirenze muravuga muti: ‘Ejo hazaramuka umucyo kuko ijuru ari umutuku’, 3bwacya mukavuga muti: ‘Haramutse umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi rikaba ryijimye.’ Muzi gutahura ijuru ngo mumenye ibihe, nyamara mukananirwa gutahura ibimenyetso biranga iby'iki gihe. 4Abantu b'iki gihe b'abasambanyi n'abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi#icya Yonasi: reba Mt 12.39-40..”
Nuko abasiga aho, aragenda.
Umusemburo w'Abafarizayi n'Abasaduseyi
(Mk 8.14-21)
5Bafashe hakurya, abigishwa ba Yezu basanga bibagiwe kujyana imigati. 6Yezu arababwira ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w'Abafarizayi n'uw'Abasaduseyi.”
7Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko nta migati twazanye!”
8Yezu amenye ibyo bavugana arababwira ati: “Yemwe abafite ukwizera guke mwe, ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite? 9Mbese ntimurasobanukirwa, nta n'ubwo mwibuka ya migati itanu yahagije bya bihumbi bitanu, n'umubare w'inkangara z'ibyasagutse mwahavanye? 10Cyangwa se ntimwibuka na ya migati irindwi yahagije bya bihumbi bine, na bya bitebo by'ibyasagutse mwahavanye? 11Kuki mudasobanukirwa ko atari imigati nababwiraga? Mujye mwirinda ahubwo umusemburo w'Abafarizayi n'uw'Abasaduseyi.”
12Noneho abigishwa basobanukirwa ko atari umusemburo w'imigati yababwiraga kwirinda, ahubwo ko ari uw'inyigisho z'Abafarizayi n'Abasaduseyi.
Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo
(Mk 8.27-30; Lk 9.18-21)
13Bageze mu karere gahereranye n'i Kayizariya ya Filipo, Yezu abaza abigishwa be ati: “Umwana w'umuntu abantu bavuga ko ari nde?”
14Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri Yeremiya cyangwa undi wo mu bahanuzi.”
15Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”
16Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo Umwana w'Imana nzima.”
17Yezu aramubwira ati: “Urahirwa Simoni mwene Yonasi#Yonasi: cg Yohani. Reba Yh 21.15., kuko ibyo nta muntu wabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. 18Noneho nanjye reka nkubwire: uri Petero (ni ukuvuga ‘Ibuye’), kandi kuri urwo rutare nzubakaho Umuryango wanjye, ndetse n'urupfu ntiruzabasha kuwutsinda. 19Nzaguha imfunguzo z'ubwami bw'ijuru, icyo uzaboha ku isi kizaba cyaboshywe n'Imana mu ijuru, kandi icyo uzabohora ku isi kizaba cyabohowe#icyo uzaboha … cyabohowe: cg icyo uzabuza ku isi kizaba cyabujijwe n'Imana mu ijuru, kandi icyo uzemeza ku isi kizaba cyemejwe. Reba Mt 18.18; Yh 20.23. n'Imana mu ijuru.”
20Nuko Yezu yihanangiriza abigishwa be kutagira uwo bahingukiriza ko ari we Kristo.
Yezu avuga ko azapfa akazuka
(Mk 8.31—9.1; Lk 9.22-27)
21Uhereye ubwo, Yezu atangira gusobanurira abigishwa be ko ari ngombwa ko ajya i Yeruzalemu, akababazwa cyane n'abakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.
22Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana ati: “Nyagasani, ibyo biragatsindwa! Imana ntizakunda ko bikubaho!”
23Yezu arahindukira aramubwira ati: “Mva iruhande Satani! Umbereye inkomyi kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby'abantu.”
24Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba#atware umusaraba: reba Lk 9.23 (sob). we ankurikire. 25Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije. 26Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? Cyangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki? 27Ni koko Umwana w'umuntu agiye kuzaza afite ikuzo rya Se, ashagawe n'abamarayika be, maze agirire umuntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze. 28Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye Umwana w'umuntu aje kwima ingoma ye.”
Currently Selected:
Matayo 16: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001