Matayo 15
15
Yezu ahinyura inyigisho z'Abafarizayi
(Mk 7.1-13)
1Nuko Abafarizayi n'abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu basanga Yezu, baramubaza bati: 2“Kuki abigishwa bawe barenga ku muhango wa ba sogokuruza? Kuki mu gihe cyo gufungura batabanza gukaraba?”
3Yezu arababaza ati: “Kuki mwe murenga ku Mategeko y'Imana mukihambira ku mihango yanyu? 4Imana yaravuze iti: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi iti: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’ 5Naho mwebwe muvuga ko umuntu yabwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ngomba kugitura Imana’, 6ntabe acyubaha se [cyangwa nyina]. Bityo mukaba muhinduye ubusa Amategeko y'Imana mwitwaje imihango yanyu. 7Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri agira ati:
8‘Aba bantu bampoza ku rurimi,
ariko imitima yabo imba kure.
9Barushywa n'ubusa bansenga,
kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu gusa.’ ”
Ibihumanya umuntu
(Mk 7.14-23)
10Nuko Yezu ahamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi kandi musobanukirwe ibi: 11igihumanya umuntu si ikijya mu kanwa, ahubwo ni ikikavamo.”
12Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Uzi ko Abafarizayi bumvise ibyo uvuze bikabarakaza?”
13Yezu ni ko kubasubiza ati: “Agati kose katatewe na Data uri mu ijuru kazarandurwa. 14Nimubareke ni impumyi zirandata izindi. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu rwobo.”
15Petero ni bwo amubwiye ati: “Dusobanurire ayo marenga.”
16Yezu aramusubiza ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho? 17Mbese ntimwumva ko ikintu cyose cyinjiye mu muntu kinyuze mu kanwa kijya mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo? 18Ariko igisohoka mu kanwa cyose kiba kivuye mu mutima, ni na cyo gihumanya umuntu, 19kuko mu mitima y'abantu ari ho hava imigambi mibi: ubwicanyi n'ubusambanyi n'ubujura, kubeshyerana no gutukana. 20Ibyo ni byo bihumanya umuntu, naho kurisha intoki zidakarabye si byo byamuhumanya.”
Umugore utari Umuyahudi yizera Yezu
(Mk 7.24-30)
21Nuko Yezu avayo ajya mu karere gahereranye n'imijyi ya Tiri na Sidoni. 22Umugore w'Umunyakanānikazi#Umunyakanānikazi: uwo mugore yari umwe mu benegihugu ba mbere, ntiyari Umuyahudikazi. wabaga muri ako karere, aramusanga avuga aranguruye ati: “Nyagasani Mwene Dawidi, ngirira impuhwe! Umukobwa wanjye yahanzweho n'ingabo ya Satani, ameze nabi rwose.”
23Yezu ntiyagira icyo amusubiza, maze abigishwa be baramwegera baramwinginga bati: “Musezerere kuko adusakuza inyuma.”
24Yezu arasubiza ati: “Nta bandi natumweho uretse Abisiraheli bameze nk'intama zazimiye.”
25Uwo mugore araza aramupfukamira ati: “Nyagasani mfasha!”
26Yezu aramusubiza ati: “Si byiza gufata ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.”
27Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n'imbwa zitungwa n'ibigwa hasi bivuye ku meza ya ba shebuja.”
28Yezu ni ko kumusubiza ati: “Wa mugore we, ufite ukwizera gukomeye, bikubere uko ubishaka.” Uwo mwanya umukobwa we arakira.
Yezu akiza abantu benshi
29Nuko Yezu ava aho agenda akikiye ikiyaga cya Galileya, azamuka umusozi maze aricara. 30Imbaga nyamwinshi y'abantu iramusanga bamuzaniye abacumbagira n'impumyi, ibirema n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. 31Nuko rubanda batangazwa no kubona ibiragi bivuga, ibirema bikira, abacumbagira bagenda neza n'impumyi zikareba. Nuko basingiza Imana ya Isiraheli.
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bine
(Mk 8.1-10)
32Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Aba bantu barambabaje. Dore uyu ni umunsi wa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. None sinshaka kubasezerera kandi nta mpamba bafite, inzara itabatsinda ku nzira.”
33Abigishwa be baramubaza bati: “Ko aha hantu hadatuwe, twakura he ibyahaza abantu bangana batya?”
34Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?”
Baramusubiza bati: “Dufite irindwi n'udufi dukeya.”
35Nuko ategeka abantu kwicara hasi. 36Afata iyo migati uko ari irindwi na twa dufi, ashimira Imana, arabimanyura, abiha abigishwa na bo babikwiza iyo mbaga. 37Bose bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi. 38Abariye bari ibihumbi bine, utabariyemo abagore n'abana.
39Nuko Yezu amaze gusezerera iyo mbaga y'abantu ajya mu bwato, yerekeza mu karere ka Magadani.
Currently Selected:
Matayo 15: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001