1
Matayo 16:24
Bibiliya Ijambo ry'imana
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba we ankurikire.
Compare
Explore Matayo 16:24
2
Matayo 16:18
Noneho nanjye reka nkubwire: uri Petero (ni ukuvuga ‘Ibuye’), kandi kuri urwo rutare nzubakaho Umuryango wanjye, ndetse n'urupfu ntiruzabasha kuwutsinda.
Explore Matayo 16:18
3
Matayo 16:19
Nzaguha imfunguzo z'ubwami bw'ijuru, icyo uzaboha ku isi kizaba cyaboshywe n'Imana mu ijuru, kandi icyo uzabohora ku isi kizaba cyabohowe n'Imana mu ijuru.”
Explore Matayo 16:19
4
Matayo 16:25
Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije.
Explore Matayo 16:25
5
Matayo 16:26
Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? Cyangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki?
Explore Matayo 16:26
6
Matayo 16:15-16
Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo Umwana w'Imana nzima.”
Explore Matayo 16:15-16
7
Matayo 16:17
Yezu aramubwira ati: “Urahirwa Simoni mwene Yonasi, kuko ibyo nta muntu wabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru.
Explore Matayo 16:17
Home
Bible
Plans
Videos