YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 17

17
Abigishwa babona ikuzo rya Yezu
(Mk 9.2-13; Lk 9.28-36)
1Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero n'abavandimwe babiri Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y'umusozi muremure. 2Nuko ahinduka bamureba, mu maso he harabagirana nk'izuba, imyambaro ye irererana. 3Bagiye kubona babona Musa na Eliya baganira na Yezu. 4Petero abwira Yezu ati: “Nyagasani, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Nubishaka ndubaka utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.”
5Akivuga atyo igicu kibengerana kirabatwikīra, bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira. Nimumutege amatwi!”
6Abigishwa bumvise iryo jwi bagwa bubamye, bagira ubwoba bwinshi cyane. 7Maze Yezu arabegera abakoraho, ati: “Nimubyuke mwigira ubwoba.” 8Bubuye amaso ntibagira undi babona, uretse Yezu wenyine.
9Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kwerekwa, kugeza ubwo Umwana w'umuntu azaba amaze kuzuka.”
10Abigishwa ba Yezu ni ko kumubaza bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?”
11Arabasubiza ati: “Ni koko, Eliya agomba kuza agatunganya byose. 12Ndetse mbabwire: Eliya yaraje nyamara abantu ntibamumenya, ahubwo bamugirira nabi uko bishakiye. Umwana w'umuntu na we ni ko bazamugirira.”
13Noneho abigishwa basobanukirwa ko ari Yohani Mubatiza yababwiraga.
Yezu akiza umuhungu wahanzweho
(Mk 9.14-29; Lk 9.37-43a)
14Bageze aho imbaga y'abantu yari iri, umuntu yegera Yezu aramupfukamira. 15Nuko aravuga ati: “Nyagasani, girira impuhwe umwana wanjye! Arwara igicuri akababara cyane ku buryo kenshi kimutura mu muriro, kikamuroha no mu mazi. 16Namuzaniye abigishwa bawe bananirwa kumukiza.”
17Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b'iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire.” 18Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani, imuvamo. Uwo mwanya umwana arakira.
19Nuko abigishwa be baramusanga, baramwihererana bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?”
20Arabasubiza ati: “Ni ukubera ukwizera kwanyu kudahagije. Ndababwira nkomeje ko muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira uyu musozi muti: ‘Va aha ujye hariya’ maze ukahajya, nta kintu na kimwe cyabananira. [ 21Ariko bene iyo ngabo ya Satani ntishoborwa n'ikindi kitari ugusenga no kwigomwa kurya.”]
Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka
(Mk 9.30-32; Lk 9.43-45)
22Abigishwa bageze muri Galileya, Yezu arababwira ati: “Umwana w'umuntu agiye kuzagabizwa abantu, 23bamwice maze ku munsi wa gatatu azuke.” Nuko barashavura cyane.
Gutanga umusoro w'Ingoro y'Imana
24Yezu n'abigishwa be bageze i Kafarinawumu, abasoresha b'Ingoro y'Imana basanga Petero baramubaza bati: “Mbese umwigisha wanyu ntatanga umusoro w'Ingoro y'Imana?”
25Petero arasubiza ati: “Arawutanga.”
Nuko Petero agarutse imuhira Yezu aramutanguranwa ati: “Mbe Simoni, ubibona ute? Abami b'isi bahabwa na ba nde imisoro cyangwa amakoro? Mbese ni abana babo cyangwa ni rubanda?#abana babo … rubanda: cg abenegihugu … abanyamahanga.
26Petero aramusubiza ati: “Ni rubanda.” Yezu ati: “Nuko rero abana babo si abo gusoreshwa. 27Nyamara kugira ngo tudaha abo bantu urwitwazo, jya ku kiyaga unagemo urushundura, ifi ufata bwa mbere uyasamure, urayisangamo igikoroto gihwanye n'umusoro wanjye n'uwawe, maze ukizane ugitange ho umusoro wacu twembi#umusoro wacu twembi: buri Muyahudi yagombaga gutanga umusoro w'Ingoro y'Imana uhwanye n'igihembo cy'imibyizi ibiri..”

Currently Selected:

Matayo 17: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in