YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 18

18
Umukuru mu bwami bw'ijuru
(Mk 9.33-37; Lk 9.46-48)
1Icyo gihe abigishwa begera Yezu baramubaza bati: “Mbese ni nde mukuru mu bwami bw'ijuru?”
2Nuko Yezu arembuza umwana amushyira hagati yabo, 3maze arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko niba mudahindutse ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bw'ijuru. 4Uwiyoroshya akamera nk'uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bw'ijuru. 5Byongeye kandi, uwakira umwana muto nk'uyu kubera jye ni jye aba yakiriye.
Ububi bw'ibyaha
(Mk 9.42-48; Lk 17.1-2)
6“Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga rwagati. 7Mbega ngo isi iragatora kubera ibigusha abantu mu byaha! Ibigusha abantu ntibizabura kubaho, ariko umuntu bizaturukaho azaba agatoye.
8“Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyakugusha mu cyaha, ugice ugite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ucitse ikiganza cyangwa ikirenge kimwe, aho kurohwa mu muriro utazima ufite ibiganza cyangwa ibirenge byombi. 9Niba kandi ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha, urinogore urite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y'umuriro ufite amaso yombi.
Ikigereranyo cy'intama yazimiye
(Lk 15.3-7)
10“Muramenye mutagira uwo musuzugura muri aba bato. Ndababwira ko mu ijuru abamarayika babo#abamarayika babo: reba Intu 12.15 (sob). bahora imbere ya Data uri mu ijuru!” [ 11Umwana w'umuntu yazanywe no gukiza abazimiye.]
12“None se murabibona mute? Hagize umuntu ufite intama ijana maze imwe ikazimira, mbese ntiyasiga izindi mirongo cyenda n'icyenda ku musozi, kugira ngo ajye gushaka iyazimiye? 13Ndababwira nkomeje ko iyo ayibonye, bimushimisha kurusha za zindi mirongo cyenda n'icyenda zitazimiye. 14Uko ni ko So#So: cg Data. uri mu ijuru ashaka ko hatabura n'umwe muri bariya bato.
Igihe umuvandimwe agucumuyeho
15“Mugenzi wawe nagucumuraho#agucumuyeho: cg acumuye., umusange umwereke icyaha cye mwiherereye. Nagukundira uzaba ugaruye umuvandimwe. 16Naho natakumva umutorere undi muntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo nk'uko byanditswe, ‘ashinjwe n'abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.’ 17Ariko niyanga kubumva ubibwire ikoraniro ry'ab'Imana. Niba kandi na ryo yanze kuryumva, kuva ubwo akubere nk'umuntu utazi Imana cyangwa umusoresha.
18“Ndababwira nkomeje ko icyo muzaboha ku isi kizaba kiboshywe n'Imana mu ijuru. Kandi icyo muzabohora ku isi kizaba kibohowe n'Imana mu ijuru.
19“Reka nongere mbabwire: niba ku isi babiri muri mwe bashyize hamwe kugira ngo basabe ikintu icyo ari cyo cyose, bazagihabwa na Data uri mu ijuru, 20kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye mba ndi hamwe na bo.”
Umugani w'umugaragu wanze kubabarira mugenzi we
21Nuko Petero yegera Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, mbese umuvandimwe wanjye akomeje kuncumuraho nkwiriye kumubabarira kangahe? Ese namubabarira karindwi?”
22Yezu aramusubiza ati: “Sinkubwiye ko wagarukira kuri karindwi gusa, ahubwo uzageze kuri karindwi incuro mirongo irindwi.
23“Ni yo mpamvu iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umwami, washatse kumurikisha imari yari yarabikije abagaragu be. 24Agitangira kubikora bamuzanira umwe muri bo, wari umurimo za miliyoni na za miliyoni z'amafaranga. 25Nuko abonye ko uwo muntu atari afite icyo kwishyura, shebuja ategeka ko bamugurisha we n'umugore n'abana be, n'ibyo yari afite byose kugira ngo yishyure uwo mwenda. 26Uwo mugaragu ni ko kumwikubita imbere akoma yombi ati: ‘Nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose!’ 27Shebuja amugirira impuhwe, amurekera uwo mwenda aramurekura.
28“Uwo mugaragu avuye aho ahura n'undi mugaragu mugenzi we wari umurimo amafaranga ibihumbi bikeya, aramufata aramuniga ati: ‘Nyishyura umwenda undimo!’ 29Mugenzi we ni ko kumwikubita imbere aramwinginga ati: ‘Nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose!’ 30Aranga ahubwo aragenda aramufungisha, kugeza igihe azaba amwishyuriye uwo mwenda.
31“Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, bajya gutekerereza shebuja uko byagenze kose. 32Nuko shebuja atumira uwo mugaragu aramubwira ati: ‘Yewe mugaragu gito, nakurekeye umwenda wawe kuko wanyinginze. 33None se ntiwari ukwiriye kugirira mugenzi wawe impuhwe nk'uko nazikugiriye?’ 34Shebuja ararakara amwegurira abo kumwica urubozo, kugeza igihe azaba amaze kwishyura umwenda arimo.”
35Yezu yungamo ati: “Nguko uko Data uri mu ijuru azagirira buri wese muri mwe, natababarira mugenzi we abikuye ku mutima.”

Currently Selected:

Matayo 18: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in