YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 12

12
Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo
1Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
3Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera. 4#1 Kor 12.12 Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, 5natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. 6#1 Kor 12.4-11 Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana, 7cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha, 8cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe.
9Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza. 10Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we, 11ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. 12Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, 13mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.
14 # Mat 5.44; Luka 6.28 Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. 15Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira. 16#Imig 3.7 Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
17Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. 18Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose. 19#Guteg 32.35 Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.” 20#Imig 25.21-22 Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. 21Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.

Currently Selected:

Abaroma 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy