YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 11

11
Amaherezo y'Abisirayeli
1 # Fili 3.5 Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini. 2Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati 3#1 Abami 19.10,14 “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n'ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”
4 # 1 Abami 19.18 Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.” 5Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw'ubuntu. 6Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu ntibikiri ku bw'imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.
7Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima, 8#Guteg 29.4; Yes 29.10 nk'uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n'amaso atabona, n'amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n'ubu. 9#Zab 69.23-24 Kandi Dawidi yaravuze ati
“Ameza yabo ababera nk'umutego n'ikigoyi,
N'igisitaza n'ingaruka mbi.
10Amaso yabo ahumwe be kureba,
Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.”
11Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari. 12Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!
13Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga 14kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo. 15Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?
16Ubwo ifu y'umuganura ari iyera, n'irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n'amashami na yo ni ko ari. 17Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk'ingurukira hagati y'amashami, ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo, 18ntukīrarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi.
19Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.” 20Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye, 21kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira. 22Nuko urebe kugira neza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa. 23Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk'ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho. 24Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk'ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?
25Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. 26#Yes 59.20 Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo
“Umukiza azava i Siyoni,
Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”
27 # Yer 31.33-34 “Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije,
Ubwo nzabakuraho ibyaha.”
28Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza, 29kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa. 30Nk'uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw'ubugome bwabo, 31ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa #ngo . . . kubabarirwa: cyangwa, ngo na bo bababariwe nk'uko mwebweho mwababariwe., 32kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.
Ishimwe rikwiriye Nyir'ubumenyi ukeshwa byose
33 # Yes 55.8 Mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka. 34#Yes 40.13 Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we? 35#Yobu 41.11 Ni nde wabanje kumuha ngo azamwīture? 36#1 Kor 8.6 Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.

Currently Selected:

Abaroma 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in