1
Abaroma 12:2
Bibiliya Yera
Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
Compare
Explore Abaroma 12:2
2
Abaroma 12:1
Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
Explore Abaroma 12:1
3
Abaroma 12:12
Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye
Explore Abaroma 12:12
4
Abaroma 12:21
Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.
Explore Abaroma 12:21
5
Abaroma 12:10
Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we
Explore Abaroma 12:10
6
Abaroma 12:9
Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza.
Explore Abaroma 12:9
7
Abaroma 12:18
Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.
Explore Abaroma 12:18
8
Abaroma 12:19
Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”
Explore Abaroma 12:19
9
Abaroma 12:11
ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.
Explore Abaroma 12:11
10
Abaroma 12:3
Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.
Explore Abaroma 12:3
11
Abaroma 12:17
Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.
Explore Abaroma 12:17
12
Abaroma 12:16
Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
Explore Abaroma 12:16
13
Abaroma 12:20
Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe.
Explore Abaroma 12:20
14
Abaroma 12:14-15
Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.
Explore Abaroma 12:14-15
15
Abaroma 12:13
mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.
Explore Abaroma 12:13
16
Abaroma 12:4-5
Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.
Explore Abaroma 12:4-5
Home
Bible
Plans
Videos