YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 13

13
Ibyo kugandukira abategeka
1Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana. 2Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza. 3Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, 4kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w'Imana, uhōresha umujinya ukora nabi. 5Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana.
6 # Mat 22.21; Mar 12.17; Luka 20.25 Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bītangiye gukora uwo murimo. 7Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.
Ibyo gukundana
8Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, 9#Kuva 20.13-15,17; Guteg 5.17-19,21; Lewi 19.18 kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” 10Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.
Kuba maso
11Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye. 12Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo. 13Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. 14Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.

Currently Selected:

Abaroma 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy