YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 14

14
Kudacirirana imanza
1 # Kolo 2.16 Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho. 2Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa. 3Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye. 4Uri nde wowe ucira umugaragu w'abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
5Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we. 6Urobanura umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana. 7Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe. 8Niba turiho turiho ku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami 9kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima. 10#2 Kor 5.10 Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana, 11#Yes 45.23 kuko byanditswe ngo
“Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye,
Amavi yose azampfukamira,
Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’ ”
12Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.
13Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. 14Ndabizi kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya. 15Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe. 16Icyiza cyawe cye gusebywa, 17kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. 18Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.
19Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya. 20Ntimugasenye umurimo w'Imana ku bw'ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi#urya . . . abandi: cyangwa, umuntu urya ibimusitaza. azabona ishyano. 21Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege. 22Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y'Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye. 23Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.

Currently Selected:

Abaroma 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy