1
Abaroma 14:17-18
Bibiliya Yera
kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.
Compare
Explore Abaroma 14:17-18
2
Abaroma 14:8
Niba turiho turiho ku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami
Explore Abaroma 14:8
3
Abaroma 14:19
Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya.
Explore Abaroma 14:19
4
Abaroma 14:13
Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.
Explore Abaroma 14:13
5
Abaroma 14:11-12
kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’ ” Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.
Explore Abaroma 14:11-12
6
Abaroma 14:1
Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho.
Explore Abaroma 14:1
7
Abaroma 14:4
Uri nde wowe ucira umugaragu w'abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
Explore Abaroma 14:4
Home
Bible
Plans
Videos