Imigani 6
6
Ibyo kwishingira
1Mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe,
Cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga,#ukarahira . . . umunyamahanga: cyangwa, ugakorana mu biganza n'umunyamahanga. (Abayuda, iyo barahiye iyo ndahiro, bakoranaga mu biganza).
2Uba ufashwe n'indahiro warahiye,
Ukaba uboshywe n'amagambo y'ururimi rwawe.
3Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize,
Ubwo waguye mu maboko y'umuturanyi wawe,
Genda wicishe bugufi umwinginge.
4Ntureke amaso yawe agoheka,
Ntuhunikire.
5Ikize nk'isirabo iva mu maboko y'umuhigi,
Nk'inyoni iva mu kuboko k'umutezi.
Iby'ubute
6Wa munyabute we, sanga ikimonyo,
Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge.
7Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja,
8Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi,
Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.
9Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we?
Uzakanguka ryari?
10 #
Imig 24.33-34
Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya,
Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”
11Nuko ubukene buzakugeraho nk'umwambuzi,
N'ubutindi bugutere nk'ingabo.
Ibyo Imana yanga
12Umuntu w'ikiburaburyo, umuntu w'inkozi y'ibibi,
Ni we ugendana umunwa ugoreka,
13Akicirana amaso akavugisha ibirenge,
Agacisha amarenga intoki ze.
14Umutima we urimo ubugoryi,
Ahorana imigambi yo gukora ibibi,
Akabiba ibiteranya.
15Ni cyo gituma amakuba ye azamutungura,
Azavunika vuba kandi ntazungwa.
16Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi,
Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:
17Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya,
Amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza,
18Umutima ugambirira ibibi,
Amaguru yihutira kugira urugomo,
19Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma,
N'uteranya abavandimwe.
Iby'abamaraya
20Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse,
Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije.
21Uhore ubikomeje ku mutima wawe,
Ubyambare mu ijosi.
22Nugenda bizakuyobora,
Nujya kuryama bizakurinda,
Kandi nukanguka bizakubwiriza.
23Kuko itegeko ari itabaza,
amategeko ari umucyo,
Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y'ubugingo.
24Byakurinda umugore w'inkozi z'ibibi,
No gushyeshya ku ururimi rw'umunyamahangakazi,
25We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe,
Kandi ntukunde ko akwicira ijisho.
26Kuko maraya akenesha umuntu,
Agasigara ku gasate k'umutsima,
Kandi umugore usambana ahīga ubugingo bw'igiciro cyinshi.
27Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye,
Imyambaro ye ntishye?
28Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka,
Ibirenge bye ntibibabuke?
29Ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we,
Kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano.
30Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n'inzara,
31Ariko iyo afashwe abiriha karindwi,
Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose.
32Usambana n'umugore nta mutima afite,
Ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe.
33Inguma no gukorwa n'isoni ni byo azabona,
Kandi umugayo we ntuzahanagurwa.
34Kuko ifuhe ry'umugabo w'umugore ari uburakari bukaze,
Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra.
35Ntazita ku mpongano,
Ntabwo azatuza naho wamuhongera byinshi.
Currently Selected:
Imigani 6: BYSB
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.