YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 5

5
Ibyo kwirinda ubusambanyi
1Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye,
Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye,
2Kugira ngo uhore witonda,
Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge.
3Kuko iminwa y'umugore w'inzaduka itonyanga ubuki,
Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,
4Ariko hanyuma asharīra nk'umuravumba,
Agira ubugi nk'ubw'inkota ityaye.
5Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu,
Intambwe ze ziherera ikuzimu.
6Bituma atabona inzira y'ubugingo itunganye,
Kugenda kwe ni ukuzerera atabizi.
7Noneho bahungu banjye, nimunyumvire,
Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye.
8Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore,
Kandi ntiwegere umuryango w'inzu ye,
9Kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi,
Cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo.
10Abashyitsi be guhazwa n'ibiguturukamo,
Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y'umunyamahanga.
11Amaherezo ukazaboroga,
Umubiri wawe umaze gushiraho,
12Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa!
Umutima wanjye ukanga guhanwa.
13Sinumviye amajwi y'abanyigishaga,
Kandi sintegere amatwi abampuguraga.
14Nari ngiye kurohama mu bibi byose,
Imbere ya rubanda ndetse n'imbere y'iteraniro.”
15Ujye unywa amazi y'iriba ryawe,
Amazi ava mu isōko wifukuriye.
16Mbese amasōko yawe yasandarira hanze,
N'imigezi yawe yatemba mu mayira?
17Bibe ibyawe bwite,
Kandi ntubikorere ku nzaduka.
18Isōko yawe ihirwe,
Kandi wishimire umugore w'ubusore bwawe.
19Nk'imparakazi ikundwa n'isirabo nziza,
Amabere ye ahore akunezeza,
Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.
20Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w'inzaduka,
Ukagira ngo uhoberane na we?
21Kuko imigendere y'umuntu iri imbere y'amaso y'Uwiteka,
Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose.
22Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe,
Kandi azakomezwa n'ingoyi z'icyaha cye.
23Azapfa azize ko yanze kwigishwa,
Kandi ubupfapfa bwe bwinshi buzamutera kuyoba.

Currently Selected:

Imigani 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in