Imigani 4
4
Imigisha ifatana n'ubwenge
1Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha,
Mushishikarire kwiga ubuhanga.
2Ntimukareke amategeko yanjye,
Kuko mbigisha ibyigisho byiza.
3Nabereye data umwana,
Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane.
4Yaranyigishaga akambwira ati
“Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe,
Witondere amategeko yanjye,
Ubone kubaho.
5Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga,
Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.
6Ntubureke buzakurinda,
Ubukunde buzagukiza.
7Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi,
Nuko rero shaka ubwenge,
Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.
8Ubukuze na bwo buzagukuza,
Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.
9Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo,
Buzakwambika ikamba ry'ubwiza.”
10Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye,
Ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira.
11Nakwigishije ingeso z'ubwenge,
Nakuyoboye mu nzira zitunganye.
12Nugenda intambwe zawe ntizizateba,
Kandi niwiruka ntuzasitara.
13Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke,
Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe.
14Ntukajye mu nzira y'inkozi z'ibibi,
Kandi ntukagendere mu migenzereze y'abantu babi.
15Ujye uyitaza ntuyinyuremo,
Uyiteshuke uce mu yindi.
16Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi,
Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha,
17Kuko barya umutsima wo gukiranirwa,
Kandi banywa vino y'urugomo.
18Ariko inzira y'umukiranutsi ni nk'umuseke utambitse,
Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y'ihangu.
19Inzira y'abanyabyaha ni nk'umwijima,
Ntibazi ikibasitaza.
20Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye,
Tegere ugutwi ibyo mvuga.
21Ntibive imbere y'amaso yawe,
Ubikomeze mu mutima wawe imbere.
22Kuko ari byo bugingo bw'ababibonye,
Bikaba umuze muke w'umubiri wabo wose.
23Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,
Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho.
24Ikureho umunwa uvuga iby'ubugome,
Kandi ururimi ruvuga iby'ubugoryi urushyire kure yawe.
25Boneza amaso imbere yawe,
Ugumye uhatumbire.
26 #
Heb 12.13
Tunganya inzira y'ibirenge byawe,
Kandi imigendere yawe yose ikomezwe.
27Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso,
Ukure ikirenge cyawe mu bibi.
Currently Selected:
Imigani 4: BYSB
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.