Imigani 3
3
Imibanire y'abantu n'Imana uko ikwiriye kumera
1Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye,
Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye,
2Kuko bizakungurira imyaka myinshi y'ubugingo bwawe,
Ukazarama ndetse ukagira n'amahoro.
3Imbabazi n'umurava bye kukuvaho,
Ubyambare mu ijosi,
Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe.
4 #
Luka 2.52
Ni bwo uzagira umugisha n'ubwenge nyakuri,
Mu maso y'Imana n'abantu.
5Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose,
We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
6Uhore umwemera mu migendere yawe yose,
Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.
7 #
Rom 12.16
Ntiwishime ubwenge bwawe,
Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
8Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga,
Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.
9Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe,
N'umuganura w'ibyo wunguka byose.
10Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa,
Kandi imivure yawe izasendera imitobe.
11 #
Yobu 5.17
Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy'Uwiteka, #Heb 12.5-6
Kandi ntiwinubire n'uko yagucyashye,
12 #
Ibyah 3.19
Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda,
Nk'uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.
13Hahirwa umuntu ubonye ubwenge,
N'umuntu wiyungura kujijuka.
14Kubugenza biruta kugenza ifeza,
Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza.
15Buruta amabuye ya marijani,
Kandi mu byo wakwifuza byose,
Nta na kimwe cyabuca urugero.
16Mu kuboko kwabwo kw'iburyo bufite kurama,
No mu kw'ibumoso bufite ubutunzi n'icyubahiro.
17Inzira zabwo ni inzira z'ibinezeza,
Kandi imigendere yabwo yose ni iy'amahoro.
18Ababwakira bubabera igiti cy'ubugingo,
Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.
19Uwiteka yaremesheje isi ubwenge,
Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.
20Ku bwo kumenya kwe amasōko y'ikuzimu yaratobotse,
Kandi ibicu bitonyanga ikime.
Uko imibanire y'abantu ikwiriye kumera
21Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda,
Ntibive imbere y'amaso yawe.
22Nuko bizaramisha ubugingo bwawe,
Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.
23Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro,
Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.
24Nuryama ntuzagira ubwoba,
Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.
25Ntutinye ibiteye ubwoba by'inzaduka,
Cyangwa kurimbuka kw'abanyabyaha kuje.
26Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro,
Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.
27Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime,
Niba bigushobokera.
28Ntukarerege mugenzi wawe uti
“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,
Kandi ubifite iruhande rwawe.
29Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe,
Ubwo muturanye amahoro.
30Ntugatongane n'umuntu mupfuye ubusa,
Niba nta cyo yagutwaye.
31Ntukagirire umunyarugomo ishyari,
Mu nzira ze ntugire n'imwe ukurikiza,
32Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka,
Ariko ibanga rye rimenywa n'abakiranutsi.
33Umuvumo w'Uwiteka uhora mu rugo rw'umunyabyaha,
Ariko ubuturo bw'umukiranutsi abuha umugisha.
34 #
Yak 4.6; 1 Pet 5.5 Ni ukuri agaya abakobanyi,
Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi.
35Umunyabwenge azaragwa ubwiza,
Ariko isoni zizaba igihembo cy'abapfu.
Currently Selected:
Imigani 3: BYSB
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.