Imigani 7
7
Inzira z'ubusambanyi zigana ku rupfu
1Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye,
Kandi amategeko yanjye uyizirike.
2Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho,
N'ibyigisho byanjye ubirinde nk'imboni y'ijisho ryawe.
3Ubihambire ku ntoki zawe,
Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe.
4Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”,
N'ubuhanga ubwite incuti yawe.
5Kugira ngo bikurinde umugore w'inzanduka,
N'umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye.
6Nari mpagaze ku tubambano tw'idirishya ry'inzu yanjye ndunguruka,
7Nuko ndeba mu baswa,
Nitegereje mu basore,
Mbona umusore utagira umutima,
8Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya maraya,
Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,
9Ari mu kabwibwi bugorobye,
Ageza mu mwijima w'igicuku.
10Maze umugore aramusanganira,
Yambaye imyambaro y'abamaraya,
Kandi afite umutima w'ubucakura.
11Ni umugore usamara kandi ntiyifata,
Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye.
12Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro,
Kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose.
13Nuko aramufata aramusoma,
Avugana na we adafite imbebya ati
14“Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro,
Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.
15Ni cyo gitumye nza kugusanganira,
Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye.
16Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye,
Bidozweho amabara y'ubudodo bwo muri Egiputa.
17Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza,
Ishangi n'umusagavu na mudarasini.
18Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo,
Twinezeze mu by'urukundo.
19Kuko umugabo wanjye atari imuhira,
Yazindukiye mu rugendo rwa kure.
20Yajyanye uruhago rw'impiya,
Kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha.”
21Nuko amushukisha akarimi ke kareshya,
Amukuruza kuryarya k'ururimi rwe.
22Aherako aramukurikira,
Nk'ikimasa kigiye kubagwa,
Cyangwa nk'umusazi uboshywe ajya guhanwa.
23Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,
Ameze nk'inyoni yihutira kugwa mu mutego,
Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.
24None rero bahungu banjye muntegere amatwi,
Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye.
25Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze,
Ntukayobere mu migenzereze ye.
26Kuko yagushije benshi abakomeretsa,
Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w'ingabo munini.
27Inzu ye ni inzira igana ikuzimu,
Imanuka ijya mu buturo bw'urupfu.
Currently Selected:
Imigani 7: BYSB
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.