Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi,
Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:
Amaso y'ubwibone, ururimi rubeshya,
Amaboko avusha amaraso y'utariho urubanza,
Umutima ugambirira ibibi,
Amaguru yihutira kugira urugomo,
Umugabo w'indarikwa uvuga ibinyoma,
N'uteranya abavandimwe.