YouVersion Logo
Search Icon

2 Abakorinto 4

4
Ibya Yesu Kristo ni byo byonyine Pawulo abwiriza
1Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe, 2ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry'Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y'Imana. 3Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka 4ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana utabatambikira. 5Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. 6#Itang 1.3 Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.
Imibabaro iboneka mu kubaho kw'intumwa
7Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe. 8Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, 9turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. 10Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu, 11kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa. 12Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo.
13 # Zab 116.10 Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga. 14Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzurana na we, kandi izatwishyirana namwe. 15Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw'Imana burushaho gusāga, abe ari ko n'ishimwe rya benshi rirushaho gusāga ngo Imana ihimbazwe.
16Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asāza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, 17kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye. 18Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.

Currently Selected:

2 Abakorinto 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy