YouVersion Logo
Search Icon

2 Abakorinto 5

5
1Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru. 2Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, 3kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. 4Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n'ubugingo. 5Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.
6Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y'Umwami wacu 7(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba), 8nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n'uyu mubiri, kugira ngo twibanire n'Umwami wacu. 9Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari. 10#Rom 14.10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.
11Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu. 12Ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima. 13Niba dusaze, dusaze ku bw'Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugira ngo tubafashe. 14Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk'uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, 15kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw'uwo wabapfiriye akanabazukira.
16Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza#amasekuruza: cyangwa, umubiri., nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo. 17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. 18Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi, 19kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro.
20Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n'Imana, 21kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.

Currently Selected:

2 Abakorinto 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy