YouVersion Logo
Search Icon

2 Abakorinto 6

6
1Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa, 2#Yes 49.8 kuko yavuze iti
“Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye,
No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”
Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.
3Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y'umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. 4Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk'abakozi b'Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago, 5#Ibyak 16.23 mu biboko, mu mazu y'imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa, 6dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n'urukundo rutaryarya; 7tuvuga ijambo ry'ukuri, dufite imbaraga z'Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z'iburyo n'iz'ibumoso, 8mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab'ukuri, 9dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n'abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n'abahanwa ariko ntitwicwa, 10dusa n'abababara ariko twishima iteka, dusa n'abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n'abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
11Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragūtse. 12Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu. 13Nuko ndababwira nk'abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk'uko mwagiriwe.
Ibyo kutifatanya n'abatizera
14Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite? 15Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali#Beliyali ni irindi zina rya Satani, risobanurwa ngo “Ububi.”, cyangwa uwizera n'utizera bafitanye mugabane ki? 16#Lewi 26.12; Ezek 37.27; 1 Kor 3.16; 6.19 Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo#ibishushanyo: cyangwa, ibigirwamana. bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti
“Nzatura muri bo ngendere muri bo,
Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.
17 # Yes 52.11 Nuko muve hagati ya ba bandi,
Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga,
Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.
Nanjye nzabākīra,
18 # 2 Sam 7.14; 1 Ngoma 17.13; Yes 43.6; Yer 31.9 Kandi nzababera So,
Namwe muzambere abahungu n'abakobwa,
Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”

Currently Selected:

2 Abakorinto 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy