YouVersion Logo
Search Icon

2 Abakorinto 7

7
1Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.
2Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije. 3Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho. 4Mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane. Nuzuye ihumure, ndetse no mu makuba yacu yose ngira umunezero usesekaye.
Ibyo kuza kwa Tito n'agahinda ko mu buryo bw'Imana
5 # 2 Kor 2.13 Ubwo twazaga i Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hāri intambara, imbere hāri ubwoba. 6Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito. 7Nyamara si ukuza kwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n'uko yadutekerereje urukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n'umubabaro mwangiriraga n'ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima.
8Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak'umwanya muto gusa kagashira), 9none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n'uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw'Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu. 10Agahinda ko mu buryo bw'Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw'isi gatera urupfu. 11Aho ntimurora ako gahinda ko mu buryo bw'Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n'urukumbuzi n'ishyaka no guhōra? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.
12Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby'uwagize nabi cyangwa si iby'uwagiriwe nabi, ahubwo ni ukugira ngo umwete mutugirira werekanirwe mu maso y'Imana.
13Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n'ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese. 14Niba hariho icyanteye kumubiratira sinakozwe n'isoni, ahubwo nk'uko twababwiye byose mu kuri, ni ko kwirata kwacu twiratiye Tito kwabonetse ko ari uk'ukuri. 15Umutima we urushaho kubakunda iyo yibutse uko mwumviye mwese, kandi uko mwamwakiriye mutinya muhinda imishyitsi. 16Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.

Currently Selected:

2 Abakorinto 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy