YouVersion Logo
Search Icon

2 Abakorinto 3

3
1Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka? 2Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. 3#Kuva 24.12; Yer 31.33; Ezek 11.19; 36.26 Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w'Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by'amabuye ahubwo rwanditswe ku by'inyama, ari byo mitima yanyu.
4Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo: 5si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk'aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana. 6#Yer 31.31 Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b'isezerano rishya batari ab'inyuguti, ahubwo ni ab'umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo.
7 # Kuva 34.29 Nuko rero, niba imitegekere y'urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza n'icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbīra mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk'umwanya muto gusa kugashira), 8nkanswe imitegekere y'Umwuka! Ntizarushaho kugira ubwiza n'icyubahiro? 9Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahawe ubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka! 10Kuko ubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk'aho ari ubwiza, kuko bwamazweho n'ubwiza buhebuje bw'iyaje hanyuma. 11Nuko rero, niba ubwiza bw'imitegekere ya mbere bwarahindutse ubusa ku bw'ubwiza bw'iya kabiri, noneho igumaho ni yo izarushaho cyane kugira ubwiza.
12Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane. 13#Kuva 34.33 Ntitumeze nka Mose watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho. 14Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. 15Ahubwo kugeza na n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo, 16#Kuva 34.34 nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho. 17Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari ni ho haba umudendezo. 18Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu#hacu: cyangwa, he. hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.

Currently Selected:

2 Abakorinto 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy