YouVersion Logo
Search Icon

2 Abakorinto 2

2
1Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda, 2kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda? 3Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese. 4Nabandikiye mfite agahinda kenshi n'umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.
5Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe. 6Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije, 7ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n'agahinda gasāze. 8Ku bw'ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.
9Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose. 10Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo, 11kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.
12 # Ibyak 20.1 Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n'Umwami wacu, 13nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.
14Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza#ihora . . . kuneshereza: cyangwa, itujyana iteka nk'abafashwe mpiri. muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, 15kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y'abakira n'abarimbuka. 16Kuri bamwe turi impumuro y'urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y'ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye? 17Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry'Imana, ahubwo tumeze nk'abatariganya batumwe n'Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.

Currently Selected:

2 Abakorinto 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in