2 Abakorinto 1
1
1 #
Ibyak 18.1
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose. 2Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Pawulo ashimira Imana ku bwo kurokorwa ibyago n'urupfu
3Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumure ryose, 4iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana, 5kuko nk'uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo. 6Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n'iyo natwe tubabazwa. 7Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.
8 #
1 Kor 15.32
Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, 9twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. 10Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora, 11namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi,#twaheshejwe na benshi: cyangwa, twaherewe gufasha benshi. benshi bayishimire Imana ku bwacu.
Pawulo yiregura ibyerekeye iby'ingeso ze
12Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw'Imana. 13Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n'ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka 14nk'uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk'uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w'Umwami wacu Yesu.
Iby'imigambi Pawulo yari afite yo gusūra Abakorinto
15Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugira ngo munezerwe kabiri 16#Ibyak 19.21 nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya. 17Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw'abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”? 18Ahubwo nk'uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n'ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”, 19#Ibyak 18.5 kuko Umwana w'Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa. 20Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe. 21Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze. 22Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.
23Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira. 24Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.
Currently Selected:
2 Abakorinto 1: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.