1 Abakorinto 16
16
Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya
1 #
Rom 15.25-26
Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk'uko nategetse amatorero y'i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. 2Ku wa mbere w'iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa. 3Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby'ubuntu bwanyu i Yerusalemu. 4Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana.
Inama za Pawulo n'intashyo ze
5 #
Ibyak 19.21
Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu, 6kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose. 7Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira.
8 #
Lewi 23.15-21; Guteg 16.9-11 Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote, #Ibyak 19.8-10 9kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.#kandi . . . benshi: cyangwa, nyamara abandwanya baracyari benshi.
10 #
1 Kor 4.17
Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w'Umwami wacu nkanjye. 11Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.
12Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza.
13Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze. 14Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
15 #
1 Kor 1.16
Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w'Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera. 16Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n'undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye.
17Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe 18kuko baruhuye umutima wanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.
19 #
Ibyak 18.2
Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo. 20Bene Data bose barabatashya.
Mutashyanishe guhoberana kwera.
21Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko.
22Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe.
Umwami wacu araza!
23Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
24Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.
Currently Selected:
1 Abakorinto 16: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.