YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 15

15
Pawulo ahugura Abakorinto, abemeza iby'umuzuko
1Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo 2kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.
3 # Yes 53.5-12 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, 4#Zab 16.8-10; Mat 12.40; Ibyak 2.24-32 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none, 5#Mat 28.16-17; Mar 16.14; Luka 24.34,36; Yoh 20.19 akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, 6hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye. 7Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n'izindi ntumwa zose.
8 # Ibyak 9.3-6 Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk'umwana w'icyenda, 9#Ibyak 8.3 kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana. 10Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye. 11Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.
12Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka? 13Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka, 14kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk'ubusa. 15Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. 16Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka, 17kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. 18Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse. 19Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.
20Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye, 21kuko ubwo urupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzuka kw'abapfuye kwazanywe n'umuntu. 22Nk'uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo, 23ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza. 24Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n'ubutware bwose n'imbaraga zose, 25#Zab 110.1 kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y'ibirenge bye. 26Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu, 27#Zab 8.7 kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y'ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo. 28Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n'Umwana w'Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.
29Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa? 30Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato? 31Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye#mpora . . . bukeye: cyangwa, iminsi yose ngarukira hafi yo gupfa., mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu. 32#Yes 22.13 Niba nararwanye n'inyamaswa muri Efeso nk'uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa.
33(Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza. 34Nimuhugukire gukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).
35Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?” 36Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa. 37Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto. 38Ariko Imana igaha umubiri nk'uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako.
39Inyama zose si zimwe ahubwo iz'abantu ziri ukwazo, n'iz'inyamaswa ziri ukwazo, n'iz'ibisiga ziri ukwazo, n'iz'ifi ziri ukwazo.
40Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n'imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw'iyo mu ijuru buri ukwabwo, n'ubw'iyo mu isi na bwo buri ukwabwo. 41Ubwiza bw'izuba buri ukwabwo, n'ubwiza bw'ukwezi buri ukwabwo, n'ubwiza bw'inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n'indi nyenyeri.
42No kuzuka kw'abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora, 43ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga, 44ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w'umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n'uw'umwuka. 45#Itang 2.7 Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. 46Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. 47Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw'ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. 48Nk'uko uw'ubutaka ari ni ko n'ab'ubutaka bandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari. 49Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru.
50Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n'amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw'Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.
51 # 1 Tes 4.15-17 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa 52mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, 53kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa. 54#Yes 25.8 Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n'uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo
“Urupfu rumizwe no kunesha.”
55 # Hos 13.14 “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?
Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”
56Ibyaha ni byo rubori rw'urupfu, kandi imbaraga z'ibyaha ni amategeko. 57Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.
58Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami.

Currently Selected:

1 Abakorinto 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy