YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 14

14
Uburyo impano y'ubuhanuzi irusha iy'indimi kuba ingenzi
1Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura. 2Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane. 3Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza. 4Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.
5Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke. 6Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?
7Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n'iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo? 8Kandi n'impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara? 9Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n'iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca? 10Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa. 11Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n'uvuga na we yambera umunyamahanga. 12Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z'Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzūnguza Itorero.
13Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura. 14Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi. 15Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n'ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n'ubwenge. 16Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw'injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima? 17Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.
18Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana, 19ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n'abandi.
20Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru. 21#Yes 28.11-12 Byanditswe mu mategeko ngo
“Nzavuganira n'ubu bwoko,
Mu kanwa k'abavuga izindi ndimi,
No mu kanwa k'abanyamahanga,
Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.”
Ni ko Uwiteka avuga.
22Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.
23Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze? 24Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose, 25ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.
Gahunda ikwiriye kuba mu materaniro
26Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke. 27Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure. 28Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we. 29N'abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure. 30Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore 31kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa. 32Imyuka y'abahanuzi igengwa na bo, 33kuko Imana itari iy'umuvurungano, ahubwo ari iy'amahoro.
Nk'uko bimeze mu matorero yose y'abera, 34abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk'uko amategeko na yo avuga. 35Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.
36Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry'Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?
37Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry'Umwami wacu. 38Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa.
39Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana. 40Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.

Currently Selected:

1 Abakorinto 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy