1
2 Abakorinto 4:18
Bibiliya Yera
Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.
Compare
Explore 2 Abakorinto 4:18
2
2 Abakorinto 4:16-17
Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asāza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.
Explore 2 Abakorinto 4:16-17
3
2 Abakorinto 4:8-9
Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.
Explore 2 Abakorinto 4:8-9
4
2 Abakorinto 4:7
Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe.
Explore 2 Abakorinto 4:7
5
2 Abakorinto 4:4
ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana utabatambikira.
Explore 2 Abakorinto 4:4
6
2 Abakorinto 4:6
Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.
Explore 2 Abakorinto 4:6
Home
Bible
Plans
Videos