Itangiriro 17

17
Imana ihindura amazina ya Aburamu na Sarayi
1Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose. 2Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.” 3Aburamu arubama, Imana iramubwira iti 4“Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w'amahanga menshi. 5#Rom 4.17 Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w'amahanga menshi. 6Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n'abami bazagukomokaho.
7 # Luka 1.55 “Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho. 8#Ibyak 7.5 Kandi wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy'ubusuhuke bwawe, igihugu cy'i Kanāni cyose kuba gakondo y'iteka, nanjye nzaba Imana yabo.”
Imana ishyiraho gukebwa ho ikimenyetso cy'isezerano ryayo
9Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose. 10#Ibyak 7.8; Rom 4.11 Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa. 11Muzakebwa umunwa w'ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye namwe. 12Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by'ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n'ifeza n'abanyamahanga, 13uvukira mu rugo rwawe n'uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho. 14Kandi umugabo utakebwe umunwa w'icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.”
Imana isezeranya yuko Sara azabyara umuhungu
15Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara. 16Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w'umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w'amahanga, abami b'amahanga bazakomoka kuri we.”
17Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n'umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?” 18Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”
19Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka#Isaka risobanurwa ngo Useka. Reba Itang 18.12-15; 21.6,7.. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira. 20Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye. 21Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk'iki cy'umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.” 22Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.
23Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n'abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n'abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w'abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse. 24Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w'icyo yambariye. 25Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n'itatu, ubwo yakebwaga. 26Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n'umuhungu we Ishimayeli. 27N'abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yaguze n'abanyamahanga, bakebanwa na we.

Айни замон обунашуда:

Itangiriro 17: BYSB

Лаҳзаҳои махсус

Паҳн кунед

Нусха

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in