Itangiriro 16
16
Aburamu acyura Hagari; na we asuzugura Sarayi, maze Sarayi aramwirukana
1Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w'Umunyegiputakazi witwaga Hagari. 2Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi. 3Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy'i Kanāni, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we. 4Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja.
5Sarayi abwira Aburamu ati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye.”
6Aburamu asubiza Sarayi ati “Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose.” Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga.
7Marayika w'Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y'isōko yo mu nzira ijya i Shuri. 8Aramubaza ati “Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Mpunze mabuja Sarayi.”
9Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.” 10Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika.” 11Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli,#Ishimayeli risobanura ngo Imana irumva. kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe. 12Hagati y'abantu azamera nk'imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n'abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”
13Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?” 14Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi#Lahayiroyi risobanurwa ngo Iry'Ihoraho indeba., riri hagati y'i Kadeshi n'i Beredi.
15 #
Gal 4.22
Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli. 16Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli.
Айни замон обунашуда:
Itangiriro 16: BYSB
Лаҳзаҳои махсус
Паҳн кунед
Нусха
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.